Kwamamaza

Bwa mbere mu Rwanda hagiye gukinwa irushanwa rya Critérium

Yanditswe kuya 3-08-2016 saa 09:32' na Manzi Rema Jules


Ku nshuro ya mbere mu Rwanda hagiye gukinwa irushanwa ryo mu bwoko bwa Critérium, rizabera mu mujyi wa Gisenyi (Critérium de Gisenyi) kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 6 Kanama 2016.

Critérium de Gisenyi yateguwe n’ikipe ya Benediction ikomeye mu mukino w’amagare mu Rwanda ,isanzwe ibarizwa mu mujyi wa Gisenyi.

Iri rushanwa rizitabirwa n’abakinnyi baturutse mu makipe atandukanye ya hano mu Rwanda hamwe n’abandi baturutse muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Abakinnyi bazazenguruka mu mujyi wa Gisenyi ku ntera ingana n’ikirometero kimwe n’igice aho abakobwa bazazenguruka inshuro 30, abahungu bo mu cyiciro cya junior bakazenguruka inshuro 40 naho abakuru (elite men) bakazenguruka inshuro 60.

Amarushanwa yo mu bwoko bwa Critérium ni amarushanwa y’umukino w’amagare aho abakinnyi basiganwa ku ntera ngufi hagati y’ikirometero kimwe n’ibirometero icumi bakazenguruka inshuro nyinshi.Ni amasiganwa abera mu mujyi, akaba umunsi umwe.

Amarushanwa ya Rwanda Cycling Cup yari ateganyijwe mu mpera z’ iki Cyumweru yo yasubitswe ashyirwa tariki 13 Kanama 2016 kuko hari abakinnyi bari bitabiriye amarushanwa yaberaga mu Bwongereza barimo Areruya Joseph, Mugisha Samuel, Uwizeye Jean Claude na Nsengimana Jean Bosco.

Irushanwa rya Critérium ni ubwa mbere rizaba ribereye mu Rwanda

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Tuesday 27 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved