00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bugesera Cycling Team yahawe ibikoresho bishya na Jibu (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 9 Nzeri 2021 saa 11:44
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’Abagore ya Bugesera Cycling Team (BCT) yashyikirijwe ibikoresho bishya birimo imyambaro n’umuterankunga wayo mukuru, Uruganda rutunganya amazi yo kunywa rwa Jibu mu gihe ubufatanye bw’impande zombi bwinjiye mu mwaka wa gatatu.

Bugesera Cycling Team ni ikipe y’amagare igizwe n’abagore gusa, aho imaze imyaka ibiri ishinzwe, kuva muri Kanama 2019.

Kuri uyu wa Kane, yahawe ibikoresho bishya n’umuterankunga wayo, Jibu, mu gikorwa cyabereye aho ibarizwa i Ntarama muri ‘Gasore Serge Foundation (GSF)’, cyitabirwa n’abarimo Meya w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard ndetse n’Umuyobozi Mukuru wa Jibu, Kabatende Tony.

Mu bikoresho byahawe iyi kipe y’abagore harimo imyambaro mishya, amacupa y’amazi, ibikoresho byifashishwa mu gukora igare no kwambara inkweto zabugenewe muri uyu mukino.

Meya w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yashimiye Jibu ku nkunga ikomeje gutera iyi kipe no gushyigikira igitekerezo cyo kuzamura umuco w’abagore bo mu Bugesera.

Ati “Kugira ikipe y’amagare y’abakobwa muri aka Karere ni ukugaragaza umwihariko wacu no guha agaciro umugore. Turashaka ko ukomeza kugaragara noneho binyuze mu bana babo batwara amagare mu buryo bugezweho. Turashimira Jibu yashyigikiye igitekerezo cyo kuyishinga kandi ikaba iyifasha binyuze mu myambaro n’ibikoresho ndetse n’amazi bakenera yo kunywa no gukoresha.”

Yakomeje agira ati “Ni ikipe tuvoma mu muco w’Abanya-Bugesera. Kugira ngo iyi kipe ishingwe tubikomora ku bagore bo mu Bugesera bakoresha igare mu buzima bwabo bwa buri munsi.”

Yibukije abakinnyi ba Bugesera Cycling Team ko uretse gusigasira uyu muco, bakwiye kwibuka ko mu bindi iyi kipe ishingiyeho harimo uburezi, guharanira impinduka n’ubuzima bwiza.

Umuyobozi Mukuru wa Jibu, Kabatende Tony, we yavuze ko bazakomeza gutera inkunga iyi kipe mu rwego rwo gushyigikira intego zayo zo guharanira impinduka mu mibereho y’umuryango Nyarwanda.

Ati “Ni imyaka ibiri ishize turi kumwe n’iyi kipe, intego ntabwo ari ugutwara imidali, turashaka ko habaho impinduka mu buzima bw’aba bana duteza imbere uburezi n’impinduka mu mibereho y’umuryango Nyarwanda. Kubatera inkunga bizakomeza.”

Ku ruhande rw’iyi kipe, Umuyobozi wayo, Kayirebwa Liliane, yashimiye Jibu n’Akarere ka Bugesera ku nkunga bayitera n’uburyo bayiba hafi.

Ati “Twujuje imyaka ibiri ikipe yacu ibayeho. Akarere ka Bugesera katubaye hafi mbere y’uko tubona izina ndetse nyuma tubona umuterankunga mukuru ‘Jibu’, tukaba tubashimira kuko ntacyo twababuranye. Kuba twambaye gutya ni ishema kuri twebwe.”

Bugesera Cycling Team yatangiye gukina amarushanwa ya FERWACY, binyuze muri Rwanda Cycling Cup muri Kanama 2019, mu isiganwa rya Rwamagana Circuit, isoza uwo mwaka ikinnye amasiganwa atandatu.

Uretse gufasha abana bayigize gukurikira amasomo yabo no kwitabira amarushanwa atandukanye, iyi kipe ikora ibikorwa bitandukanye birimo no kuba mu Ukwakira 2020 yaratanze ubwisungane mu kwivuza ku baturage 50 batishoboye bo mu Murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera.

Bugesera Cycling Team yahawe ibikoresho bishya na Jibu
Jibu yagaragaje ko itewe ishema no gukorana n'Ikipe y'Abagore ya Bugesera
Umuyobozi wa Bugesera Cycling Team, Kayirebwa Liliane, yashimiye ubuyobozi bw'Akarere ka Bugesera n'uruganda rwa Jibu
Mu bikoresho Bugesera Cycling Team yahawe harimo imyambaro mishya
Meya w'Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yavuze ko iyi kipe yashinzwe kugira ngo hasigasirwe umuco w'abagore bo mu Bugesera
BCT imaze imyaka ibiri ishinzwe, yinjiye mu mwaka wa gatatu w'ubufatanye hamwe na Jibu
Meya Mutabazi Richard n'Umuyobozi Mukuru wa Jibu, Kabatende Tony, bakaranga ikawa aho Ikipe ya BCT ituye
Meya Mutabazi yahawe impano y'ikawa yakaranze akanayisekura
Kayirebwa Liliane uyobora BCT, aha Umuyobozi wa Jibu, Kabatende Tony, impano y'ikawa

Amafoto: BCT


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .