00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bugesera Cycling Team yahawe amagare 50 n’ikipe yo muri Israel

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 29 Kanama 2021 saa 01:08
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’Abagore ya Bugesera Cycling Team (BCT) yakiriye amagare 50 yahawe n’ikipe y’umukino w’amagare yo muri Israel ya Israel Start-Up Nation mu rwego rwo guteza imbere uyu mukino mu bakobwa.

Ni amagare bahawe yiyongera ku yandi 10 bari bahawe nyuma ya Tour du Rwanda 2021 yabaye muri Gicurasi uyu mwaka.

Israel Start-Up Nation iri ku rwego rwo gukina amarushanwa akomeye ku Isi (World Tour), yagiranye amasezerano y’ubufatanye na Bugesera Cycling Team kuva muri Gicurasi 2021.

Abakozi bayo batatu bamaze iminsi mu Rwanda bakoresha umwiherero abana bari hagati y’imyaka 10 na 19, babaha ubumenyi bw’ibanze kuri uyu mukino w’amagare.

Uyu mwiherero uri muri gahunda yiswe #RacingForChange (Gusiganwa ku bw’impinduka) urasozwa kuri iki Cyumweru tariki ya 29 Kanama 2021, aho bamwe mu bawitabiriye bavuga ko hari impinduka wabagiriye.

Uwingabire Raila w’imyaka 13 usanzwe ari umukinnyi wo gusiganwa ku igare muri iyi kipe ya Bugesera Cycling Team, yavuze ko aya mahugurwa y’icyumweru bahawe yabasigiye ibintu byinshi bijyanye n’uko bakoramo imyitozo n’uko bakwitwara mu marushanwa.

Ati “Icyahindutse nyuma y’uko abantu bo muri Israel badutoje, ni uburyo twitozamo, uburyo twitwaramo turi mu muhanda, uburyo umukinnyi arya bitewe n’imyitozo ari bukore, niba ari isaha imwe cyangwa isaha ebyiri cyangwa amasaha atatu kuri ane. Twize kubana n’abandi bantu kuko ni ikintu cy’ingenzi, twize n’ururimi rwabo n’Icyongereza. Bigiye kumfasha guhindura uko nkora imyitozo n’uko nitwara mu marushanwa.”

Umuyobozi w’ikipe ya Bugesera Cycling Team, Kayirebwa Liliane, yavuze ko nyuma y’ubufatanye bwatangiye muri Gicurasi uyu mwaka, bifuje ko babafasha mu mwiherero bari bateguye ndetse mu minsi itandatu bawumazemo hari ikintu kinini abana babo bawungukiyemo ku buryo bizafasha ikipe yabo.

Yakomeje avuga ko bigendanye n’inkunga y’amagare benshi bahawe, byatumye bajya gushaka n’izindi mpano nshya aho uretse no mu bakobwa noneho bageze no mu bana b’abahungu bafite inyota yo kuzakina uyu mukino.

Ati “Ibijyanye n’ibikoresho ubushize bari baduhaye amagare 10 ubwo baheruka hano muri Tour du Rwanda yo mu misozi (Mountain Bike), ubu baduhaye amagare 50 azadufasha atari muri Bugesera Cycling Team gusa ahubwo no mu muryango mugari tubamo ngo dufashe kuzamura impano zabo, by’umwihariko kuri iyi nshuro twashatse impano nshya mu bahungu no mu bakobwa, ntabwo navuga ngo turacyari mu bakobwa gusa.”

Yongeyeho ati “Amahirwe yagutse twabonye, icyo tugiye gukora ni ukugerageza kuzamura impano mu muryango mugari wacu wa Bugesera by’umwihariko muri Ntarama kugira ngo na bo bamenyere gutwara igare, hanyuma ejo cyangwa ejo bundi Bugesera izabe yagutse ifite abakinnyi benshi batari icyenda dufite kugeza uyu munsi.”

Ubuyobozi bwa Bugesera Cycling Team bwavuze ko uyu mwiherero wabafashije kwiyungura ubumenyi bujyanye n’imyitozo bahaga abana aho basanze batozaga mu buryo butandukanye n’ubwo beretswe, akaba ari kimwe mu byo babigiyeho cyane ko basanze n’abana babikunze.

Tal Alon wahoze asiganwa ku magare ukomoka muri Israel, ni we ukuriye itsinda ryaje gutanga amasomo muri iki gihe cy’icyumweru bari mu mwiherero, yavuze ko cyari icyumweru cyiza kubana n’aba bana mu mwiherero, bakaba barahawe amasomo ajyanye n’umukino wo gusiganwa ku igare yaba mu ishuri ndetse no kujya mu muhanda bagatwara n’indi myitozo.

Nk’umutoza hari abana b’abakobwa yabonye bashobora kuzavamo abakinnyi beza b’umukino w’amagare ku buryo bashobora kuzakina ku rwego rushimishije nibakomeza kwitwara neza nk’uko yababonye.

Ati “Ndatekereza rimwe na rimwe biba bigoye kubivuga ariko byibuze hari abakobwa babiri batunejeje, Raila, aracyari muto afite imyaka 13, igishimishije azi Icyongereza neza. Kimwe mu bintu ntekereza ko bakwiye kwiga nyuma y’igare ni Icyongereza byabagira abanyonzi beza, bakumva buri kimwe neza, bakavugana natwe ndetse n’abandi bantu, hari n’abandi nka babiri bafite imbaraga ndetse n’ubumenyi buri tekinike.”

Shaul Hatzir, Umunya-Israel uba mu Rwanda akaba ari na we ukuriye uyu mushinga, yavuze ko bateguye uyu mwiherero mu rwego rwo kugira ubufasha batanga mu mukino w’amagare ku bana b’abakobwa kandi ko bitarangiye bazakomeza kubafasha.

Ati “Twahisemo gufasha ikipe y’abakobwa yo mu Bugesera, icyongeye kuri ibyo twahisemo kugira ubufasha dutanga ku bana mu gice cy’umukino w’amagare(…). Twaje mu gihe cy’icyumweru gukora umwiherero wa kinyamwuga hamwe n’aba bakobwa, icyumweru kirimo imyitozo, imirire no guha abakobwa n’ikipe ibikoresho kugira ngo bazabe abakinnyi beza. Turashaka kwiyegereza no kugira umubano mwiza n’aba bana no gukurikirana uko bitwara.”

Yakomeje avuga ko bitagarukiye aha ahubwo ko bazakomeza gufasha aba bana yaba mu buryo bw’ibikoresho, umwiherero ndetse no kuba bategura amasiganwa.

Uyu mwiherero wari muri gahunda ya #RacingForChange, wibanze ku gutanga ubumenyi bw’ibanze ku mukino w’amagare, imyitozo abana bakora n’ibyo barya bitewe n’imyitozo yabo. Mu bindi bibanzeho harimo no kwiga gukora amagare mu gihe yagize ikibazo.

Israel Start – Up Nation imaze kwitabira Tour du Rwanda inshuro enye zirimo n’iy’uyu mwaka wa 2021 yabaye muri Gicurasi.

Tal Alon usanzwe ari umutoza muri Israel Start-Up Nation ari kumwe n'abafana bari ku magare
Bugesera Cycling yaherukaga guhabwa amagare 10, kuri ubu yahawe andi 50
Umuyobozi wa Bugesera Cycling Team, Kayirebwa Liliane (ibumoso) ari kumwe n'abatanze amahugurwa bo muri Israel Start- Up Nation
Awet Gebremedhin ukomoka muri Eritrea, yakiniye Israel Cycling Academy
Abakinnyi ba Bugesera Cycling Team bafata ifoto hamwe n'abahuguye
Tal Alon (ibumoso), Sjors Beukeboom na Awet Gebremedhin bari bamaze icyumweru mu Bugesera
Abana bishimiye amagare bahawe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .