00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Benediction Ignite irimo amaraso mashya yahize kwegukana Tour du Rwanda 2021

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 1 Gicurasi 2021 saa 06:57
Yasuwe :
0 0

Ikipe ya Benediction Ignite imwe muri atatu azahagararira u Rwanda mu irushanwa ryo gusiganwa ku magare rizenguruka igihugu "Tour du Rwanda 2021" riteganyijwe hagati ya tariki ya 2 n’iya 9 Gicurasi 2021, yahize kuryegukana no gutanga ibyishimo ku Banyarwanda.

Benediction Ignite iri mu makipe akomeye mu mukino wo gusiganwa ku magare u Rwanda rufite ndetse ikaba no mu makipe meza ku Mugabane wa Afurika, yavuze ko mu gihe nta Munyarwanda n’umwe uregukana Tour du Rwanda kuva igeze ku rwego rwa 2,1, kuri iyi nshuro bagomba gutanga ibyishimo ku Banyarwanda.

Mu kwitegura bikomeye iri rushanwa ribura amasaha make ngo ritangire, iyi kipe yongereye amaraso mashya mu bakinnyi kugira ngo bazabashe kwitwara neza no kwegukana irushanwa nk’uko babyifuza.

Mu bakinnyi batanu bagiye gukinira Bedection Ignite, harimo Areruya Joseph wegukanye Tour du Rwanda 2017, Munyaneza Didier ’Mbappe’ umenyerewe cyane muri uyu mukino, Manizabayo Eric ’Karadiyo’, Uwiduhaye ugiye kwitabira Tour du Rwanda ku nshuro ya mbere ndetse na Kapiteni Byukusenge Patrick.

Umutoza wa Benediction Ignite, Munyankindi Benoît, yavuze ko biteguye neza mu buryo buhagije ku buryo babona nta kizababuza kwegukana Tour du Rwanda kuri iyi nshuro.

Areruya Joseph ugiye gukinira iyi kipe nk’uwaje gusimbura Uwihiriwe Byiza Renus ukinira ikipe ya kabiri ya Team Qhubeka muri Afurika y’Epfo, yavuze ko yiteguye kwegukana iri rushanwa ariko ko bagomba gufatanya nk’ikipe kugira ngo babigereho.

Ati “Twahawe inama n’abatoza, nibyo abakinnyi bitabiriye barakomeye ariko natwe turakomeye, twifuza ko kuri iyi nshuro Umunyarwanda yayegukana kandi turiteguye. Abanyarwanda tuzabereka ibirori, twiteguye kwerekana agashya katarakorwa n’Umunyarwanda kandi nizeye ko tuzabikora.”

Byukusenge Patrick uyoboye aba basore nka kapiteni, yavuze ko uko biteguye iri rushanwa ry’uyu mwaka nta kabuza intumbero bafite yo kuryegukana bazayigeraho bakurikije n’imyitozo bamaze iminsi bakora kandi ko aho bagiye guhatanira ari ahantu basanzwe bamenyereye.

Iyi kipe yavuze ko bimwe mu bibatera kumva ko bazegukana iri rushanwa ari uko bahagaze neza ndetse no kuba bagenda baguka mu baterankunga n’abyo bibaha imbaraga.

Kuri iyi nshuro, Benediction Ignite izambikwa n’iduka ricuruza ibikoresho bya siporo bitandukanye rikorera mu Mujyi wa Kigali rya Magazin Sport Class.

Amakipe yemerewe kuzitabira Tour du Rwanda 2021

Amakipe ane y’ibihugu

  • Team Rwanda
  • Team Eritrea
  • Team Algeria
  • Team Ethiopia

Amakipe akina amarushanwa yo ku mugabane/UCI Continental Teams

  • Benediction Ignite/Rwanda
  • SACA/Rwanda
  • Pro-Touch/USA
  • Bike Aid/yo mu Budage
  • TSG TERENGGANU /Malaysie
  • Medellin/Colombia
  • Tarteletto-Isorex/U Bubiligi
  • Wildlife Generation Pro Cycling

Amakipe y’ababigize umwuga

  • Total Direct Energie/France
  • Team B&B Hotels/France
  • Androni Giocatolli Sidermec/Italie

Amakipe akina amarushanwa akomeye ku Isi/World Tour Teams

  • Israel Start-Up Nation/Israel

Uduce tugize Tour du Rwanda 2021

  • Agace ka mbere: Tariki ya 2 Gicurasi: Kigali Arena- Rwamagana (ibilometero 115,6)
  • Agace ka kabiri: Tariki ya 3 Gicurasi: Kigali- Huye (ibilometero 120.5)
  • Agace ka gatatu: Tariki ya 4 Gicurasi: Nyanza- Gicumbi (ibilometero 171,6)
  • Agace ka kane: Tariki ya 5 Gicurasi: Kimironko - Musanze (ibilometero 123,9)
  • Agace ka gatanu: Tariki ya 6 Gicurasi: Nyagatare- Kimironko (ibilometero 149,3)
  • Agace ka gatandatu: Tariki ya 7 Gicurasi: Kigali (KBC)- Kigali (Mont Kigali) (ibilometero 152.6)
  • Agace ka karindwi: Tariki ya 8 Gicurasi:Kigali (Nyamirambo)- Mont Kigali ( ITT- ibilometero 4.5)
  • Agace ka munani: Tariki ya 9 Gicurasi: Kigali (Canal Olympia)- Kigali (Canal Olympia) (ibilometero 75,3)
Areruya Joseph wegukanye Tour du Rwanda mu 2017, azakinira Benediction Ignite
Kapiteni wa Benediction Ignite, Byukusenge Patrick
Abakinnyi ba Benediction Ignite bafata ifoto hamwe n'umutoza Munyankindi Benoît
Munyankindi Benoît yavuze ko imyiteguro yagenze neza
Uhereye ibumoso ni: Uwiduhaye, Manizabayo Eric, Munyaneza Didier, Byukusenge Patrick na Areruya Joseph
Uwiduhaye agiye gukina Tour du Rwanda ku nshuro ya mbere
Manizabayo Eric 'Karadiyo' ari mu bakinnyi bamenyereye muri Benediction Ignite

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .