Bayingana yatorewe kuyobora Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare muri OIF

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 20 Ukwakira 2018 saa 11:17
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’aho Mushikiwabo Louise atorewe kuba Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, OIF, Bayingana Aimable yatorewe kuba Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umukino wo gusiganwa ku magare muri uyu Muryango.

Bayingana yatorewe mu nama y’ihuriro ry’umukino w’amagare mu bihugu bikoresha Igifaransa, Union Francophone de Cyclisme, yaberaga ku cyicaro cy’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Bufaransa.

Igitekerezo cyo gushinga iri huriro cyavutse nyuma y’imikino ya Francophonie yabereye mu Mujyi wa Nice mu Bufaransa, mu 2013.

Inama yarishinze yabereye mu mujyi wa Cassablanca muri Maroc hagati ya 8-9 Ugushyingo 2014. Kuva icyo gihe ryayoborwaga n’umunya-Maroc Mohamed Belmahi, ari nawe Bayingana asimbuye.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Perezida w’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’umukino wo gusiganwa ku magare, David Lappertient yashimiye Bayingana kuri izi nshingano nshya yatorewe muri manda y’imyaka ine.

Azazifatanya ko kuyobora Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda, umurimo Bayingana amazeho imyaka isaga 10.

Muri Gashyantare 2017 nabwo Bayingana, yatorewe kuba mu bagize Inama y’Ubutegetsi y’Ishyirahamwe ry’uyu mukino ku mugabane wa Afurika ku nshuro ya Kabiri.

Abitabiriye Inama y'Ishyirahamwe ry'Umukino wo gusiganwa ku magare muri OIF batoye Aimable Bayingana nka Perezida waryo
Perezida w'Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry'Umukino wo gusiganwa ku magare, David Lappertient yashimiye Aimable Bayingana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza