Areruya yavuzwe imyato n’uwegukanye Tour de France eshanu, anashimirwa cyane na Perezida wa Gabon

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 22 Mutarama 2018 saa 11:00
Yasuwe :
2 0

Ku myaka 22 gusa, Areruya Joseph wanditse amateka nk’umukinnyi wa mbere w’Umunyafurika wegukanye ‘La Tropicale Amissa Bongo’ adakinira ikipe y’i Burayi, yagereranyijwe n’igihangange Peter Sagan, anagaragazwa ko agomba kuba icyitegererezo ku rubyiruko rwo kuri uyu mugabane.

Kuri iki Cyumweru Abanyarwanda mu gihugu hose bari mu byishimo kubera intsinzi y’amateka Areruya Joseph yabonye ubwo yegukanaga isiganwa ry’amagare rya mbere rikomeye muri Afurika ‘La Tropicale Amissa Bongo 2018’ ahigitse ibihangange Nikodemus Holler ukinira ikipe ya Bike Aid yo mu Budage; Umufaransa Damien Gaudin ukinira Direct Energie wanakinnye amasiganwa nka Tour de France na Vuelta a España n’abandi.

Si mu Rwanda gusa bishimiraga intsinzi y’uyu musore utarebwaga mu isura y’Umunyarwanda gusa ahubwo mu ishusho rusange y’Umunyafurika w’umunyabigwi, kuko no muri Gabon ku mihanda abaturage bari bafite ibyapa byanditseho amazina ya Areruya Joseph.

Nyuma yo kwegukana iri siganwa, Perezida wa Gabon, Ali Bongo Ondimba, yamushimiye cyane ndetse asaba urubyiruko kubabera icyitegererezo ku rubyiruko ku mugabane wa Afurika, bakazanambuka imipaka.

Nk’uko ikinyamakuru L’Equipe cyabitangaje, Perezida Ali Bongo yagize ati “Umukino wo gusiganwa ku magare ukwiriye kuba nk’umupira w’amaguru abakinnyi b’Abanyafurika bakagera ku rwego rwo hejuru rushoboka. Intsinzi y’uyu musore ukiri muto (Areruya) irashimangira ko bishoboka ko bahagera. Agomba kuba icyitegererezo ku banyonzi bo muri Afurika bakumva ko bashobora kugira imyanya mu bindi bihangange.”

Ubuhanga bwa Areruya mu kunyonga igare n’umwihariko we mu kumenya uko acunga abo bahanganye byashimangiwe n’umunyabigwi, Bernard Hinault w’imyaka 63 wegukanye Tour de France inshuro eshanu akaba anafatwa nk’umukurambere wa La Tropicale Amissa Bongo.

Yagize ati “Uburyo asiganwa ni ntagereranywa. Si imbaraga gusa afite ariko azi n’amayeri yo mu isiganwa. Azi umwanya agomba kujyamo, ntabwo ashyuha mu mutwe. Bigaragara ko ari kuzamura urwego rwe vuba cyane kandi turacyafite byinshi byo kumwitegaho.”

Aganira na Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, yagize ati “Yifitemo kuba nka Peter Sagan muto, imbaraga ze n’ubushobozi ntibishidikanywaho, atanga ibyo afite byose. Ni umukinnyi w’igare wuzuye.”

Abajijwe ku hazaza ha Areruya ugikinira ikipe ya kabiri ya Dimension Data for Qhubeka yo muri Afurika y’Epfo akurikije uko yamubonye, yagize ati “Biragoye, haracyari kare ariko ndizera ko azajya mu ikipe ya mbere kandi ikamufata neza bishoboka.”

Areruya yari yajyanye na bagenzi be batanu barimo Ndayisenga Valens na Uwizeyimana Bonaventure batabashije kurangiza kuko baguye ku gace ka Gatanu bahita basezera akaba yarakomeje gufashwa cyane na Munyaneza Didier na we waje kutarangiza agace ka nyuma, naho Ukiniwabo Jean Paul René yabaye uwa 54 mu gihe Ruberwa Jean yabaye uwa 56 muri rusange.

Biteganyijwe ko aba bakinnyi bagomba kugaruka i Kigali kuri uyu wa Kabiri saa 15:00 z’amanywa baje n’indege ya Ethiopian Airlines.

Areruya yabaye Umunyafurika wa gatatu wegukanye isiganwa rikomeye muri Afurika La Tropicale Amissa Bongo
Perezida wa Gabon, Ali Bongo Ondimba (ibumoso bwa Areruya) yamusabye kuba icyitegererezo ku bandi bakinnyi b’amagare bakomoka muri Afurika
Bernard Hinault wegukanye Tour de France inshuro eshanu yavuze imyato Areruya Joseph nk’umukinnyi uzamukanye impambara mu mukino wo gusiganwa ku magare

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza