Areruya na bagenzi be bazerekeza muri Cameroun gushaka itike ya shampiyona y’Isi

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 26 Mutarama 2018 saa 06:51
Yasuwe :
1 0

Nyuma yo kwandika amateka mu isiganwa rya La Tropicale Amissa Bongo rikomeye muri Afurika, Areruya Joseph na bagenzi be batanu bo mu Ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23 bagiye kwerekeza muri Cameroun mu isiganwa rya Coupe des Nations cyangwa Tour de l’Espoir rizatanga amatike yo kwitabira Shampiyona y’Isi y’uyu mwaka.

Iri siganwa rizatangira ku wa 31 Mutarama kugeza tariki 4 Gashyantare, ni ubwa mbere rigiye kuba muri Afurika rikazitabirwa n’ibihugu birimo Afurika y’Epfo, Burkinafaso, Algeria, Cameroon, Cote d’Ivoire, Misiri, Eritrea, Ethiopie, Mali, Maroc, Ibirwa bya Maurices, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Tunisia na Vietnam.

U Rwanda ruzaba ruhagarariwe n’abakinnyi batandatu bayobowe na Areruya uheruka kwegukana La Tropicale Amissa Bongo 2018, Mugisha Samuel, Munyaneza Didier, Hakiruwizeye Samuel, Ruberwa Jean Damascene na Ukiniwabo Rene Jean Paul.

Ni ikipe ifite icyizere cyo gukomeza gushimangira ubuhangange bw’u Rwanda kuri uyu mugabane yegukana umwanya wa mbere nk’uko Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagaremu Rwanda, Bayingana Aimable yabitangaje.

Yagize ati “Intego ni ugutsinda iri rushanwa nk’uko duherutse kubikora mu marushanwa akomeye kurusha ayandi muri Afurika, ariyo Tour du Rwanda na La Tropicale Amissa Bongo iherutse kwegukanwa na Areruya Joseph. Bamwe mu bakinnyi baherutse gutwara La Tropicale n’ubundi nibo bagiye gusiganwa bayobowe na Areruya Joseph.”

Yakomeje agira ati “Umuhigo wacu uyu mwaka ni ugutsinda amarushanwa yose yo muri Afurika tugafata umwanya wa mbere kugira ngo tuzabashe kohereza abakinnyi benshi muri Shampiyona y’Isi izabera muri Autriche.”

Aba bakinnyi bazaba batozwa na Sterling Magnell, bazagaruka mu Rwanda bahite basanga bagenzi babo mu mwiherero bakomerezeho imyiteguro ya Shampiyona ya Afurika izabera mu Rwanda hagati ya tariki 13 na 18 Gashyantare 2018.

Areruya wegukanye isiganwa rikomeye muri Afurika La Tropicale Amissa Bongo niwe uzaba ayoboye abandi muri Cameroun
Hakiruwizeye Samuel wigaragaje cyane muri Tour du Rwanda 2017 nawe azasohoka
Mugisha Samuel na Munyaneza Didier ni bamwe mu bagize ikipe izerekeza muri Cameroun gushaka itike ya shampiyona y’Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza