Areruya ku isonga muri La Tropicale Amissa Bongo isigaje Km 140 ngo isozwe

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 20 Mutarama 2018 saa 01:54
Yasuwe :
15 0

Mu isiganwa rya mbere muri Afurika mu gusiganwa ku magare, La Tropicale Amissa Bongo, Umutaliyani Rinaldo Nocentini yegukanye agace ka Gatandatu kakinwe kuri uyu wa 20 Mutarama 2018 ariko Umunyarwanda Areruya Joseph akomeza kuza imbere bituma agumana umwenda w’umuhondo.

Harabura umunsi umwe gusa kugira ngo ibyari inzozi ku bakunzi b’umukino w’amagare mu Rwanda zo kubona Umunyarwanda yandika amateka akegukana isiganwa rya mbere rikomeye kurusha ayandi muri Afurika “La Tropicale Amissa Bongo” bibe impamo.

Areruya w’imyaka 22 uvuka i Kayonza, akomeje kwigaragaza muri iri siganwa rimaze iminsi itandatu riba, agace k’uyu munsi kavaga Bitam gasorezwa Oyem ku ntera ya kilometero 115 kakaba kegukanywe na Rinaldo Nocentini w’imyaka 40 ukomoka mu Butaliyani ariko Areruya akomeza kuza imbere ku rutonde rusange.

Benshi mu bakurikirana uyu mukino bari bahangayitse nyuma y’aho kuri uyu wa Gatanu abakinnyi babiri b’u Rwanda bakomeye, Ndayisenga Valens na Uwizeyimana Bonaventure bafashaga cyane Areruya, bagize ibibazo mu muhanda bakagwa bigatuma basezera.

Areruya kuri ubu uri gufatanya na Munyaneza Didier, Ukiniwabo René Jean Paul na Ruberwa Jean ararusha Holler Nikodemus wa kabiri ku rutonde rusange amasegonda 18, akarusha Gaudin Damien 38” wa gatatu akanarusha Koshevoy Ilia umunota 1:51 aba bose bakaba bakinira amakipe yabigize umwuga i Burayi.

Kuri iki Cyumweru nibwo bagomba gukina agace ka nyuma kazava ahitwa Bikélé kagasorezwa mu Murwa Mukuru Libreville kareshya na kilometero 140.

Aramutse abashije kurangira ari uwa mbere yaba abaye umukinnyi wo muri Afurika wa gatatu mu mateka ubashije kwegukana iri siganwa riri kuba ku nshuro ya 13 nyuma ya Berhane Natnael wo muri Eritrea wabikoze mu 2014 akinira Team Europcar; iyi kipe yo mu Bufaransa yaje guhinduka Direct Énergie ndetse isanzwe ikina amasiganwa akomeye ku Isi nka Tour de France.

Byongeye gukorwa mu 2015 n’Umunya-Maroc Chtioui Rafaâ wakiniraga Skydive Dubai–Al Ahli Pro Cycling Team yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu. Ibi bivuze ko u Rwanda rwaba runabaye igihugu cya mbere cya Afurika cyegukanye iri siganwa.

Areruya Joseph agiye kwambikwa umwambaro w'umuhondo ugaragaza umukinnyi wa mbere
Rinaldo Nocentini yegukanye agace ka Gatandatu muri La Tropicale Amissa Bongo
Uko abasiganwa basoje agace ka Gatandatu kavaga Bitam gasorezwa Oyem ku ntera ya kilometero 115
Areruya ayoboye urutonde rusange kugeza ku munsi wa gatandatu w'irushanwa
Abakinnyi bitegura guhaguruka mu masaha y'igitondo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza