Areruya Joseph yabaye uwa 15 mu mikino nyafurika y’amagare

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 29 Kanama 2019 saa 05:28
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda ntibahiriwe n’isiganwa ry’amagare mu mikino Nyafurika y’amagare kuko uwaje hafi ari Areruya Joseph wasoreje ku mwanya wa 15 mu gihe uwa mbere yabaye uwo muri Algerie witwa Youcef Reguigui.

Kuri uyu wa Kane tariki 29 Kanama 2019 hakinwe isiganwa ryo mu muhanda mu mikino Nyafurika iri kubera mu Mujyi wa Rabat muri Maroc.

Abasiganwa bazengurutse Umujyi wa Rabat inshuro eshanu ahantu harenga ibilometero 160, ryitabiriwe n’abasiganwa bavuye mu bihugu bitandukanye bya Afurika birimo Team Rwanda yari iharagarariwe na Areruya Joseph, Mugisha Moise, Nzafashwanayo Jean Claude na Didier Munyaneza.

Youcef Reguigui ukomoka muri Algerie usanzwe ukinira Terengganu Cycling Team yo muri Malaysia ni we wabaye uwa mbere akoresheje amasaha 3:32’17’’.

Yanganyije n’abandi 41 bamukurikiye kuko igikundi cyahagareye rimwe kigizwe n’abakinnyi benshi. Umunyarwanda waje hafi ni Areruya Joseph wabaye uwa 15 ni nawe rukumbi wahagereye rimwe n’iki gikundi.

Mu mukino wo gusiganwa ku magare u Rwanda rutahanye imidari ibiri y’umuringa, umwe rwawegukanye mu gusiganwa n’igihe nk’ikipe undi ruwuheshwa na Mugisha Moise mu gusiganwa n’igihe umuntu ku giti cye.

Uko bakurikiranye mu myanya ya mbere

1. Youcef Reguigui (Algerie)
2. Ryan Gibbons (Afurika y’Epfo)
3. Nassim Said (Algerie)
4. Natnael Teweldemedhin (Eritrea)
5. Yacine Hamza (Algerie)


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza