Areruya Joseph na bagenzi be bakiriwe nk’abami i Kigali (Amafoto na Video)

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 23 Mutarama 2018 saa 03:49
Yasuwe :
5 0

Areruya Joseph uheruka kwegukana isiganwa rikomeye mu magare ku mugabane wa Afurika “La Tropicale Amissa Bongo” na bagenzi be bakinana mu ikipe y’Igihugu y’u Rwanda basesekaye mu rwa Gasabo bakirwa mu buryo budasanzwe nyuma yo guhesha igihugu ishema.

Areruya n’abakinnyi batanu bari bahagarariye u Rwanda barimo Ndayisenga Valens, Uwizeyimana Bonaventure batashoboye gusoza isiganwa; Munyaneza Didier uzwi ku izina rya Mbappé, Ukiniwabo Jean Paul René na Ruberwa Jean bakiriwe kuri uyu wa 23 Mutarama 2018 n’ibihumbi by’abafana bari baturutse imihanda mu Mujyi wa Kigali no mu bindi bice by’igihugu.

Aba bakinnyi bari bagaragiwe n’Umutoza Felix Sempoma; Umukanishi Maniraho Eric n’Umuganga Ruvogera Obed basohotse mu Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe saa cyenda n’iminota 40. Bakiriwe n’imiryango yabo, abakinnyi bakinana mu makipe yo mu Rwanda, abayobozi mu Ishyirahamwe ry’Umukino wo gusiganwa ku magare, abayobozi ba Banki y’Ubucuruzi ya Cogebanque imaze kuba ubukombe mu gutera inkunga umukino w’amagare n’abandi.

Areruya na bagenzi be bari bateguriwe imodoka zifunguye hejuru bahise berekeza kuri Petit Stade i Remera ndetse mu nzira bagendaga basuhuza abari babitegeye ku mihanda yo mu Giporoso batatinye imvura yajojobaga ahubwo bakabasanganiza amashyi y’urufaya.

Ibirori byo kubakira banatangarijemo ibyaranze urugendo rwabo kugeza begukanye intsinzi nta muyobozi mukuru wo muri Minisiteri ya Siporo n’Umuco wabigaragayemo.

Areruya Joseph yegukanye La Tropicale Amissa Bongo 2018 yabaga ku nshuro ya 13, akoresheje amasaha 23 iminota 52 n’amasegonda 24 mu irushanwa ry’ibilometero 998.

Uyu musore w’imyaka 22 ukomoka mu Karere ka Kayonza yakurikiwe na Nikodemus yarushije amasegonda 18 na Gaudin Damien wa gatatu yasize amasegonda 50.

Yahise yandika amateka yo kuba Umunyarwanda wa mbere n’Umunyafurika wa gatatu utwaye iri siganwa; agahigo kari gafitwe na Berhane Natnael wo muri Eritrea wabikoze mu 2014 akinira Team Europcar yo mu Bufaransa, bisubirwamo n’Umunya-Tunisia Chtioui Rafaâ wakiniraga Skydive Dubai–Al Ahli Pro Cycling Team yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu wabisubiyemo mu 2015.

Areruya ukinira Dimension Data for Qhubeka yo muri Afurika yaherukaga kwegukana Tour du Rwanda 2017. Yitabiriye La Tropicale Amissa Bongo bwa mbere mu 2016 ataha ari uwa 63 ku rutonde rusange aba n’uwa kabiri mu gace k’umunsi wa Kane kavaga Oyem kajya Ambam.

Areruya Joseph yatangaje ko anejejwe no kuba yaratsinze La Tropicale Amissa Bongo.

Yagize ati “Imana niyo yabikoze kuko ku giti cyanjye ntabwo nabyishoboza. Intego nagiye mfite ni ugutwara nibura uduce tubiri cyangwa kuba umukinnyi mwiza w’Umunyafurika. Iyo ugiye ufite intego yo gutsinda ushobora no gutwara umwenda w’umuhondo.”

Areruya Joseph yari afite akanyamuneza ubwo yageraga kuri Petit Stade Amahoro

Yakomeje agira ati “Bagenzi banjye bakimara kuvamo (Ndayisenga Valens na Uwizeyimana Bonaventure) naricaye nsubira inyuma mu marushanwa nakinnye nk’umuntu wabigize umwuga navuze ko ngomba kwirinda. Njye nacunganaga n’abakinnyi batatu twari duhanganye, bagenzi banjye bagacunga igikundi. Nari mfite icyizere cyo kuzatwara iri siganwa.”

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’Amagare, Sempoma Felix yagaragaje ko abakinnyi babaye ingabo z’igihugu yavuze kuko bitari byoroshye muri iri rushanwa rya La Tropicale Amissa Bongo rihuriramo abakinnyi bakina ku rwego mpuzamanga.

Yagize ati “Gutwara La Tropicale Amissa Bongo nta mutoza bitashimisha ndetse n’abava i Burayi baba bayishaka. Twavuye mu Rwanda dushaka gutwara agace ariko tuhageze umunsi wa mbere, uwa kabiri n’uwa gatatu iratugora. Ku munsi wa kane twatwaye umwenda w’umuhondo tubona n’inzozi zacu zigezweho kuko kuri twe twumvaga bihagije.”

Yakomeje avuga ko ibyo Areruya yakoze abifashijwemo na bagenzi be bimuha ubushobozi bwo kuba yakinira ikipe yose ku isi.

Visi Perezida mu Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (Ferwacy), Bizimana Festus, yashimiye aba bakinnyi bahagarariye igihugu neza ndetse atangaza ko bitanga icyizere ku hazaza habo kugera no ku rwego rwo kwitabira Tour de France.

Ikipe y’u Rwanda yavuye muri Gabon ikuriwe ingofero muri La Tropicale Amissa Bongo 2018 ndetse yegukanye miliyoni zisaga 20 mu mafaranga y’u Rwanda akubiyemo ibihembo yatsindiye mu isiganwa.

Abakinnyi bari bahagarariye u Rwanda barimo Ndayisenga Valens na Uwizeyimana Bonaventure bavuye mu isiganwa rigeze mu Gace ka Gatanu; Munyaneza Didier na we ntiyarangije agace ka nyuma, naho Ukiniwabo Jean Paul René yabaye uwa 54 mu gihe Ruberwa Jean yabaye uwa 56 muri rusange.

Irushanwa Areruya yegukanye riza ku isonga mu akomeye ku mugabane wa Afurika aho riri ku rwego rwa 2.1. Tour du Rwanda imaze kuba ubukombe kuva mu 2009 ibaye mpuzamahanga biteganyijwe ko iya 2019 izaba iri kuri 2.1 ndetse ikazakoresha ingengo y’imari iri hafi ya miliyoni 800 mu mafaranga y’u Rwanda mu gihe iya 2017 yakoresheje agera kuri miliyoni 500.

Areruya Joseph na bagenzi be bakiriwe mu buryo bwihariye i Kigali
Areruya Joseph n'umutoza Sempoma Felix ubwo bageraga i Kanombe
Basohotse mu kibuga cy'indege bayobowe na Ruberwa Jean
Munyaneza Didier (imbere) na Ndayisenga Valens bari bafite akanyamuneza ku maso ubwo basesekaraga ku Kibuga cy'Indege
Ndayisenga Valens ashyikirizwa indabo ku Kibuga cy'Indege
Areruya yerekanaga igihembo gihabwa uwatwaye La Tropicale Amissa Bongo
Ukiniwabo Jean Paul René (ibumoso) na Uwizeyimana Bonaventure mu modoka berekeza kuri Petit Stade
Areruya Joseph wegukanye ‘La Tropicale Amissa Bongo’ yakiriwe mu buryo budasanzwe ubwo yageraga i Kigali
Areruya mu modoka yamukuye ku Kibuga cy'Indege i Kanombe yerekeza kuri Petit Stade aho we na bagenzi bakiririwe
Gahemba Jean Marie Vianney na Nyirangendahimana Placidia babyara Areruya Joseph bari baje kumutega ku Kibuga cy'Indege i Kanombe
Iyamuremye Antoine na Mukabanana Théonestine bashinzwe Iyamamazabikorwa muri Cogebanque bari baje kwakira Areruya wazamukiye muri Les Amis Sportifs y’i Rwamagana iyi banki itera inkunga
Rwarutabura na Nkunda-match w'i Kirinda bari babukereye biteguye kwakira Areruya na bagenzi be
Areruya Joseph, izina rimaze kwigarurira imitima ya benshi mu Rwanda
Abana bato bagaragaje Areruya nk'umunyabigwi watwaye Tour du Rwanda 2017, Umunyafurika wa kabiri ndetse akaba yaregukanye agace mu isiganwa Giro d'Italia mu batarengeje imyaka 23
Areruya yeretswe urukundo mu buryo butandukanye
Cogebanque yabaye bugufi ababyeyi ba Areruya Joseph ibakingira imvura yajojobaga
Areruya yateguriwe imodoka agenda asuhuza abamutegereje ku muhanda ava ku kibuga cy’indege yerekeza kuri Petit Stade aha bavugiye amakuru y'urugendo
Ukiniwabo Jean Paul René (ibumoso) na Uwizeyimana Bonaventure n'akanyamuneza nyuma y'intsinzi bakuye muri Gabon
Abafana benshi baje gushyigikira Areruya wanditse amateka yo kuba Umunyarwanda wa mbere wegukanye La Tropicale Amissa Bongo
Uhereye ibumoso: Umukanishi Maniraho Eric; Ndayisenga Valens; Uwizeyimana Bonaventure; Munyaneza Didier; Areruya Joseph; Umutoza Sempoma Felix; Umuganga Ruvogera Obed; Ruberwa Jean na Ukiniwabo Jean Paul René
Abakinnyi n'abatoza baserukiye u Rwanda basuhuza imbaga yabakiriye muri Petit Stade nyuma yo gutambagira bava ku Kibuga cy'indege i Kanombe
Abakinnyi bahesheje ishema u Rwanda bakiriwe n'abantu b'ingeri zitandukanye
Uwizeyimana Bonaventure asuhuza abafana bari bateraniye muri Petit Stade
Yasigaranye agafoto k'urwibutso kazahora ku mutima we ibihe byose, yibuka amateka Areruya Joseph yanditse
Umutoza w'Ikipe y'Igihugu, Sempoma Felix
Areruya Joseph na bagenzi be bishimiwe n'ababakiriye i Kigali
Sempoma Felix yasobanuye ko bihaye intego yo kwegukana La Tropicale Amissa Bongo bageze muri Gabon
Ukiniwabo Jean Paul René (iburyo) na Ruberwa Jean ni bo bafashije Areruya Joseph mu minsi ya nyuma mu gihe bagenzi be bari bamaze kuva mu isiganwa
Bari bafite ibyishimo by'ikirenga banabyina intsinzi
Uwizeyimana Bonaventure ni we Munyarwanda wari ufite agahigo ko kwegukana agace muri La Tropicale Amissa Bongo
Areruya Joseph yasobanuye uko yahumurizaga umutoza we amubwira ko yifitiye icyizere
Bishimiye kumva uko Areruya yahatanye kugeza atwaye La Tropicale Amissa Bongo
Bayingana David na Mutabazi Richard ni bo bayoboye umuhango wo kwakira Ikipe y'Igihugu wabereye muri Petit Stade
Areruya Joseph yahawe igihembo nyuma yo kwitwara neza agahesha u Rwanda ishema
Visi Perezida mu Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (Ferwacy), Bizimana Festus, yavuze ko imbuto babibye zatangiye gutanga umusaruro
Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza mu baje kwakira Areruya Joseph
Iyamuremye Antoine ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Cogebanque
Umuyobozi ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa bya Cogebanque, Mukabanana Théonestine ashyikiriza Areruya Joseph igihembo yagenwe n'iyi banki ya mbere mu Rwanda inatera inkunga Les Amis Sportifs yakuriyemo
Ikipe y'Igihugu mu mukino w'amagare yasize yanditse amateka muri Gabon

Amafoto: Niyonzima Moses


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza