00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ambasaderi wa EU n’uwa USA mu Rwanda mu bitabiriye Ride Rwanda 2021 (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 6 Gicurasi 2021 saa 09:38
Yasuwe :
0 0

Ambasaderi Nicola Bellomo uhagarariye Umuryango w’Ibihugu by’u Burayi mu Rwanda na Ambasaderi Peter Vrooman uhagarariye Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, bari mu bitabiriye igikorwa cya Ride Rwanda 2021 cyakozwe iminsi ine hagamijwe guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku magare.

Rwanda Ride ni igikorwa cy’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino w’Amagare (FERWACY) cyo kuzenguruka ibice binyuranye by’igihugu gikorwa mu gihe cya Tour du Rwanda kuva mu mwaka ushize, aho gitegurwa n’Ikigo Nyafurika giteza imbere umukino w’Amagare (Africa Rising Cycling Center - ARCC) giherereye i Musanze.

Ku nshuro ya kabiri ya Ride Rwanda, uyu mwaka hakozwe uduce tune, aho aka mbere kabaye tariki ya 2 Gicurasi 2021, abakitabiriye barimo Bernard Makuza wabaye Minisitiri w’Intebe na Perezida wa Sena y’u Rwanda, bahagurukiye kuri Kigali Arena berekeza i Rwamagana.

Ku wa Mbere tariki ya 3 Gicurasi, abayitabiriye barimo Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Peter Vrooman, berekeje i Huye bahagurukiye i Muhanga.

Ku wa Kabiri, bavuye i Gisakura (Nyamasheke) bajya i Karongi mu bukerarugendo bwa Kivu Belt mu gihe ku munsi wayo wa nyuma, ku wa Gatatu tariki ya 5 Gicurasi 2021, hakozwe intera y’ibilometero 68 abitabiriye Rwanda 2021 bava i Rubavu berekeza i Musanze.

Abagera kuri 39 barimo Ambasaderi Nicola Bellomo uhagarariye Umuryango w’Ibihugu by’u Burayi mu Rwanda n’abo bakorana, bashimiwe na Murenzi Abdallah uyobora FERWACY mu muhango wo gusoza Ride Rwanda 2021, bahabwa ‘certificat’.

Habarurema Ruben uyobora Ikigo Nyafurika giteza imbere umukino w’Amagare (ARCC), yavuze ko Ride Rwanda 2021 yagenze neza uko babyifuzaga ndetse bishimiye kubona mu bayitabiriye harimo abayobozi bakomeye nka Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda, Peter Vrooman na Ambasaderi Nicola Bellomo.

Ati “Ni igikorwa cyabaye iminsi ine kandi kigenda neza, cyitabiriwe n’aba-dipolomate batandukanye barimo Ambasaderi Vrooman n’abo bakorana, cyitabiriwe n’amakipe yo mu Rwanda yabishatse kugira ngo afashe abo banyamahanga, ikindi ni uko harimo n’abakanyujijeho mu mukino w’amagare nka Ruhumuliza Abraham, Rafiki na Kapiyona, ari nabo bari babayoboye.”

Yakomeje avuga ko iki gikorwa kigamije kureshya ba mukerarugendo hakoreshejwe igare, cyagombaga kwitabirwa n’abandi bantu benshi bavuye mu bihugu bitandukanye birimo iby’i Burayi, ariko haba imbogamizi ziturutse ku cyorezo cya COVID-19.

Ati “Turifuza ko n’Abanyarwanda bajya bitabira ubutaha kuko tuba twabimenyesheje n’abantu benshi , ntabwo ari igikorwa cy’abanyamahanga kuko n’Abanyarwanda bakunda igare

Abitabiriye Ride Rwanda 2021 bahagurukaga saa kumi n’ebyiri za mu gitondo, bagasoza urugendo saa tanu z’amanywa.

Umudage Luis Gatti uri mu Rwanda kuva muri Mutarama uyu mwaka ndetse akaba yaritabiriye Ride Rwanda 2021, yavuze ko “Cyari igikorwa cyiza”.

Yakomeje agira ati “Ni ibihe byiza twagize, yari siporo no gukorera hamwe dufashanya. Twazamutse imisozi, tureba ibyiza nyaburanga bitandukanye. Agace ka mbere kavuye i Kigali kajya i Rwamagana ni ko kari keza kuko haratambikaga, ahandi ni imisozi. Ubutaha n’abandi bakwiye kwitabira kuko ni igikorwa cyiza cyane.”

Nyuma yo gukora agace kamwe bajya mu kandi, abitabiriye Ride Rwanda y’uyu mwaka batwarwaga n’imodoka bakagenda bareba ibyiza bitatse u Rwanda.

Kugira ngo umuntu yitabire iki gikorwa yiyandikishaga muri kimwe mu byiciro bitatu birimo ikitwa Platinum (360$ ku munsi), Gold (100$ ku munsi) na Silver (50$ ku munsi) bitewe na serivisi zitandukanye ashobora gukenera.

Ride Rwanda 2021 yakozwe iminsi ine igera mu bice byose by'u Rwanda
Amakipe yo mu Rwanda arimo iy'abagore ya Bugesera Cycling, yifatanyije n'abitabiriye Ride Rwanda 2021
Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Peter Vrooman, yitabiriye Ride Rwanda 2021 ubwo yerekezaga i Huye ivuye i Muhanga
Ku munsi wa nyuma w'iki gikorwa, hitabiriye abo mu Muryango w'Ubumwe by'u Burayi bayobowe na Ambasaderi Nicola Bellomo
Ambasaderi Nicola Bellomo n'abo bari kumwe basuye Ikigo cy'Amagare cya Musanze
Abitabiriye agace ka nyuma ka Ride Rwanda 2021, barebye isozwa ry'agace ka Kigali-Musanze muri Tour du Rwanda 2021
Perezida wa FERWACY, Murenzi Abdallah, yitabiriye isozwa rya Ride Rwanda 2021
Ambasaderi Nicola Bellomo ahabwa 'certificat' na Murenzi Abdallah uyobora FERWACY

Amafoto: ARCC


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .