Amagare: Umukinnyi wa Les Amis Sportifs y’i Rwamagana yagonze imodoka yitaba Imana

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 24 Ugushyingo 2017 saa 08:23
Yasuwe :
1 0

Umukinnyi w’ikipe yo gusiganwa ku magare ya Les Amis Sportifs y’i Rwamagana, Muhabwampundu Esther, wari mu mwiherero i Musanze, kuri uyu wa Kane yagonze imodoka ari mu myitozo ahita yitaba Imana.

Uyu mukobwa w’imyaka 21 wari umaze imyaka ibiri atangiye gukina umukino wo gusiganwa ku magare, yari amaze iminsi mu kigo cya “Africa Rising Cycling Center” kiri i Musanze mu myitozo ari kumwe na Ingabire Beatha bakaba biteguraga kuzasohokera igihugu muri Shampiyona ya Afurika yo gusiganwa ku magare izaba mu ntangiriro z’umwaka utaha nk’uko Umutoza wa Les Amis Sportif, Rugambwa Jean Baptiste yabitangarije IGIHE.

Yagize ati “Umwana witwa Muhabwampundu Esther ni we witabye Imana. Ejo [kuwa Kane] ubwo yari mu myitozo i Musanze aho yari amaze iminsi mu mwiherero na bagenzi be b’abakobwa bitegura Shampiyona ya Afurika, yagonze imodoka ageze i Buranga.”

Yakomeje agira ati “Ubu tuvugana hari musaza we wahise ajyayo aherekejwe n’abandi basore, ubu nanjye hamwe n’ababyeyi be duhagurutse i Mwurire aho yavukaga tugiye ku bitaro bya Nemba aho umurambo we uri.”

Polisi yavuze ko Muhabwampundu yakoze impanuka nyuma yo kubura uko agenzura igare (control) agonga imodoka ndetse ngo yabanje kumuhunga ariko kubera umuvuduko yari afite birangira ayiguyemo.

Rugambwa wari umutoza wa Muhabwampundu akaba ari na we wamuzamuye muri uyu mukino, yavuze ko yari umwe mu bakinnyi bakundaga gutwara igare cyane ku buryo yanabifatanyaga n’amashuri akaba yigaga mu mwaka wa gatanu w’ayisumbuye.

Muhabwampundu Esther yitabye Imana ari mu myitozo
Yitabye Imana afite imyaka 21 y'amavuko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza