00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amagare: Hagiye gukinwa ’Irushanwa ryo gukunda Igihugu’

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 26 Ukwakira 2021 saa 07:25
Yasuwe :
0 0

Ishyirahamwe Nyarwanda ry’umukino w’Amagare (FERWACY), ryateguye Irushanwa ryo gukunda Igihugu rizitabirwa n’amakipe 17 arimo ay’abagabo n’ay’abagore ku wa Gatandatu, tariki ya 30 Ukwakira 2021.

Iri rushanwa ni ryo rya mbere ry’imbere mu gihugu riteguwe na FERWACY kuva muri Werurwe 2020 ubwo icyorezo cya COVID-19 cyageraga mu Rwanda.

Iri rushanwa ryo gukunda Igihugu rizitabirwa n’amakipe 10 asanzwe ari abanyamuryango ba FERWACY ari yo Fly Cycling Club, Cycling Club For All, Muhazi Cycling Generation, Kigali Cycling Cub na Kayonza Young Stars Cycling Team.

Hari kandi Les Amis Sportifs, Benediction Club, Karongi Vision Sport Center, Nyabihu Cycling Team na Cine Elmay.

Benediction Ignite na Skol Adrien Cycling Academy (SACA) zikina amarushanwa yo ku mugabane na zo zizitabira iri rushanwa mu gihe andi makipe yatumiwe ari Bugesera Cycling Team, Musanze Cycling Club, Twin Lakes Cycling Academy, Rukali Cycling Team na Impeesa.

Buri kipe izaba yemerewe gukinisha abakinnyi batanu muri buri cyiciro.

Rizakinirwa muri ‘circuit’, abakinnyi bazenguruka intera y’ibilometero birindwi mu Murenge wa Remera na Kimihurura.

Abagabo bazazenguruka inshuro 15 zireshya n’ibilometero 105 mu gihe abagore bazakora intera y’ibilometero 63 nyuma yo kuzenguruka inshuro icyenda.

Amakipe y'umukino w'amagare mu Rwanda azakina Irushanwa ryo gukunda Igihugu mu mpera z'iki cyumweru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .