Kwamamaza

Amagare: Gasore Hategeka yegukanye ‘Muhazi Challenge’, Hadi Janvier akomeza kugorwa

Yanditswe kuya 20-08-2016 saa 20:00' na Manzi Rema Jules


Rwanda Cycling Cup ifasha abakinnyi kwitegura Tour du Rwanda, ikomeje kugaragaza igisa no gutungurana ku bakinnyi basanzwe bakomeye mu gihugu kuko nyuma y’umwana w’imyaka 18 Ukiniwabo Rene Jean Paul wegukanye “Circuit du Nord” bava i Rubavu bajya i Musanze mu cyumweru gishize asize ibihangange nka Hadi, Nsengimana… , uyu munsi bava i Kigali bajya Rwamagana nubundi bongeye gutungurwa ryegukanwa na Gasore Hategeka udakunze kwegukana amasiganwa.

Kuri uyu wa Gatandatu hakinwaga agace ka munani mu masiganwa ya Rwanda Cycling Cup 2016, abasiganwa bahagurutse i Kigali barekeza i Rwamagana ku ntera y’ibirometero 125 ku bakuru, 107 mu ngimbi na 77 ku bakobwa.

Ni isiganwa ryagaragayemo abakinnyi bose bakomeye mu gihugu barimo Hadi Janvier na Nsengimana Jean Bosco wegukanye Tour du Rwanda 2015 bakinira BikeAid mu Budage, Areruya Joseph, Uwizeye Jean Claude, Biziyaremye n’abandi bakinnyi bamaze kwerekana ko bifitemo impano idashidikanywaho muri uyu mukino ndetse n’amakipe abiri y’abaturanyi harimo iyavuye muri Uganda n’iyavuye muri DR Congo.

Kuba ubushize batari babashije kwitwara neza byatumye abakinnyi bakomeye bakoresha imbaraga, by’umwihariko Nsengimana wamaze igihe kinini ayoboye bagenzi be ari kumwe na Rene Ukiniwabo barinda bagera I Mwurire basize abandi ho iminota ibiri.

Nyuma itsinda ryaje kubafata rinabatambukaho bagera mu mujyi wa Rwamagana Karegeya Jeremy, Uwizeye Jean Claude na Gasore Hategeka aribo bari imbere batangira kuzenguruka basizeho abandi umunota n’amasegonda 40.

Basigaje kuzenguruka inshuro esheshatu muri 13 bagombaga gukora, Karegeya yagize ikibazo arasigara ndetse n’abari inyuma bayobowe na Rene Ukiniwabo baramufata ariko ba Gasore na Uwizeye bakomeza guhatana kugera ku nshuro ya cumi na rimwe ubwo Karegeya yabafataga na we barajyana.

Uko ari batatu ni nako bayoboye abandi kugera isiganwa rirangiye, Gasore Hategeka uvuga ko uyu munsi yari yihaye intego yo gutsinda kuko ubusanzwe aba akorera abandi bo mu ikipe ye, yegukana isiganwa n’igihembo cy’ibihumbi 100.

Ku ruhande rw’abakinnyi basanzwe bamenyerewe nka Hadi Janvier ntibyamuhiriye, kuko yarangije ari uwa 13 kimwe na Areruya Joseph ukomotse mu gusiganwa mu Bwongereza wabaye uwa 12.

Uretse amakipe ya Uganda na DR Congo yagaragaye uyu munsi akanitwara neza kuko uwitwa Muhinda Jimmy wa DR Congo yarangije ari uwa cyenda, Nagimu Charles wa Uganda akarangiza ari uwa 10, n’umuyobozi wa Skol, uruganda rutera inkunga aya marushanwa rufatanyije na Ferwacy na cogebank, yasiganwe ibirometero 125 arabirangiza ku nshuro ya mbere.

Uko bakurikiranye:

Abakuru:
Gasore Hategeka 3h 20’47”
Biziyaremye Joseph 3h 21’08”
Uwizeye Jean Claude 3h 21’08”
Nsengimana Jean Bosco 3h 21’08”
Nduwayo Eric 3h 21’08”
Tuyishimire Ephrem 3h 21’10”
Nizeyimana Alex 3h 23’58”
Ukiniwabo Rene 3h 25’56”
Muhinda Jimmy (DRC) 3h 23’58”
Nagimu Charles (Uganda) 3h 23’58”

Ingimbi :

Munyaneza Didier 2h 52’48
Rugamba Jeanvier 2h 52’48
Uwiduhaye 2h 59’21
Ngabonziza Yvan 2h 59’54

Abakobwa:

Ingabire Beatha 2h 22’ 18”
Nirere Xaverine 2h26’02”
Manizabayo Magnifique 2h 27’ 20”
Uwamarayika Beatha 2h 31’ 56”

Abantu ku mihanda bari benshi baje kwihera ijisho
Gasore Hategeka yanikiye abandi mu bakuru yegukana irushanwa
Gasore yishimira intsinzi
Ingabire Beatha akomeje kwigaragaza nk'ushobora kugera ikirenge mu cya Girubuntu Jeanne d'Arc
Ingabire wegukanye isiganwa mu bakobwa
Munyaneza Didier wegukanye isiganwa mu ngimbi
Nsengimana Jean Bosco na Rene Ukiniwabo bageze i Mwurire basize abandi ariko baza kubafata baranabatambuka
Ivan Wuffaert, Umuyobozi wa Skol(Iburyo) yasiganwe ibirometero 125 arabirangiza

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Sunday 25 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved