Amagare: Batatu mu ngimbi z’u Rwanda bihagazeho mu irushanwa rya ‘Menen –Kemmel’ mu Bubiligi

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 12 Nyakanga 2018 saa 06:03
Yasuwe :
0 0

Abakinnyi b’u Rwanda mu mukino wo gusiganwa ku magare bakiri bato bari mu Bubiligi aho bagiye kwitoza no kwitabira amarushanwa atandukanye, kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Nyakanga basiganwe mu isiganwa ry’umunsi umwe rya “Menen -Kemmel -Menen Juniors” batatu aba aribo babasha kurangiza ibilometero 131,7.

Iri siganwa ngarukamwaka ribera mu Bubiligi ryari ryitabiriwe n’abakinnyi 148 bakomoka mu bihugu bitandukanye hirya no hino ku Isi, 94 aba aribo bashobora kunyonga ibilometero 131,7 basiganwaga.

Ryegukanywe n’Umuholandi Rick Pluimers w’imyaka 18 wakoresheje amasaha 3:09’03"akurikirwa n’Umufaransa Bastien Lechantre, undi Muholandi Daan Hoeks asoza ari uwa gatatu, Ababiligi Kasper Saver na Nathan Van Den Berghe bafata imyanya ya kane na gatanu bose bakoresheje ibihe bingana n’iby’uwa mbere.

Mu basoje harimo Abanyarwanda batatu aribo Jean Eric Habimana wabaye uwa 50 asizwe amasegonda 14” n’uwa mbere, Jean Claude Nzafashwanayo wabaye uwa 74 asizwe iminota icyenda na Yves Nkuruziza wabaye uwa 87 nawe asizwe iminota icyenda naho Félicien Hakizimana na Jean Baptiste Nsabimana bakaba batarabashije gusoza.

Ingimbi z’u Rwanda zitabiriye iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya 16, ku bufatanye bw’Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Bubiligi, Ferwacy, RwandaAir, n’uruganda rwa Skol rusanzwe ari umuterankunga w’imena w’umukino w’amagare mu Rwanda ndetse rufite n’ikipe ya Fly Cycling Club rukanatera inkunga Benediction y’i Rubavu.

Perezida w'Ishyirahamwe ry'umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda, Bayingana Aimable, ari kumwe n'abakinnyi baserukiye igihugu mu Bubiligi
Iri siganwa ryitabiriwe n'abagera ku 148
Umutekano w'abakinnyi aho banyura uba ucunzwe ku buryo bukomeye
Bayingana Aimable aganira n'Umunyamakuru wa IGIHE mu Bubiligi
Abanyamakuru mpuzamahanga baganira na Perezida wa Ferwacy, Bayingana Aimable
Abanyarwanda baba mu Bubiligi bari baje gushyigikira abakinnyi b'u Rwanda

Amafoto: Karirima A. Ngarambe


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza