Aimable Bayingana yongeye gutorerwa kuyobora Ferwacy

Yanditswe na IGIHE
Kuya 31 Werurwe 2018 saa 06:18
Yasuwe :
0 0

Bayingana Aimable usanzwe ari Perezida w’Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda (Ferwacy) yongeye gutorerwa kuriyobora muri manda y’imyaka ine.

Gutorwa kwa Bayingana ntikwatunguranye kuko uretse kuba mu myaka irenga 10 ayoboye umukino w’amagare mu Rwanda yarawuteje imbere ku rwego rugaragarira buri wese, yari n’umukandida rukumbi kuri uyu mwanya kuko ntawundi wigeze agaragaza ubushake bwo kwiyamamaza.

Abandi batowe bazafatanya na Bayingana muri Komite Nyobozi ni Munyankindi Benoit, watorewe kuba Visi Perezida wa Mbere, Karangwa François, Visi Perezida wa Kabiri, Nosisi Gahitsi Toussaint watorewe kuba Umunyamabanga Mukuru na Rwabusaza Thierry watorewe kuba umubitsi wa Ferwacy.

Nkuko urubuga rwa Ferwacy rubitangaza, nyuma yo gutorwa Bayingana yavuze ko ari ikindi gihe cyo gukomeza guteza imbere umukino w’amagare.

Yagize ati “Imyaka ine iri imbere ni ingenzi kandi irakomeye kuko ni ukwigiza imbere ibyo tugezeho mu myaka icumi.”

Zimwe mu ntego Komite Nyobozi nshya ifite mu myaka iri imbere ni uguteza imbere amakipe y’imbere mu gihugu binyuze mu gushaka abafatanyabikorwa, guteza imbere no gushyigikira umukino w’amagare mu bagore.

Bayingana kandi yasezeranyije kuzamura urwego rw’amarushanwa y’amagare nka Rwanda Cycling Cup na Tour du Rwanda izashyirwa ku rwego rwa 2.1 kuva mu 2019.

Mu ntego z’igihe kirekire hakaba harimo ko u Rwanda rwakwakira shampiyona y’Isi y’amagare ikinirwa mu muhanda.

Abandi batowe barimo abajyanama ari bo; Mparabanyi Faustin, Rugambwa Jean Baptiste na Ntembe Jean Bosco. Komisiyo yo gukemura amakimbirane irimo; Rwanyange Rene Anthere, Ingabire Assia Peace na Nkurunziza Jean Pierre.

Bayingana Aimable usanzwe ari Perezida w’Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda (Ferwacy) yongeye gutorerwa kuriyobora muri manda y’imyaka ine

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza