00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Adrien Niyonshuti byavugwaga ko atazatoza SACA muri Tour du Rwanda yagarutse mu Rwanda

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 30 Mata 2021 saa 10:05
Yasuwe :
0 0

Mu gihe habura iminsi ibiri ngo Tour du Rwanda itangire, Umutoza wa SACA (Skol Adrien Cycling Academy) byavugwaga ko atagitoje iri siganwa rizenguruka igihugu, yagarutse mu Rwanda ndetse byitezwe ko azatoza iyi kipe.

Amakuru y’uko Niyonshuti Adrien atagitoje Tour du Rwanda, yatangiye kuvugwa nyuma y’uko uyu mutoza wabaye umukinnyi kizigenza mu mukino wo gutwara amagare atabashije kuva mu Butaliyani aho yari yagiye gusura umuryango we.

Hari amakuru agera kuri IGIHE avuga ko ubwo Niyonshuti yiteguraga guhaguruka mu Butaliyani mu minsi ishize, yasanganywe Covid-19. Iki gihe yahise ashyirwa mu kato ndetse atangira kwitabwaho byihariye.

Icyakora bitandukanye n’ibyavugwaga ko atagitoje Tour du Rwanda, mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 29 Mata 2021 twamenye amakuru ko Adrien Niyonshuti ari mu ndege agaruka mu Rwanda aherekejwe n’umuryango we.

Umwe mu bantu b’imbere mu Ikipe ya SACA yahumurije abakunzi b’amagare, ahamya ko Niyonshuti wagarutse mu Rwanda azafatanya na Sterling Magnell washyizweho by’agateganyo.

Kugeza ubu Skol Adrien Cycling Academy (SACA) yamaze gusohora urutonde rw’abakinnyi bazakina Tour du Rwanda barimo Habimana Jean Eric, Hakizimana Seth, Nsengiyumva Shem, Dukuzumuremyi Ali na Nshimyumuremyi Janvier.

Tour du Rwanda ya 2021 yari iteganyijwe tariki ya 21-28 Gashyantare, ariko yimurirwa tariki ya 2-9 Gicurasi 2021 kubera icyorezo cya COVID-19.

Kuri iyi nshuro yayo ya 13 igiye kuba kuva ibaye mpuzamahanga, Tour du Rwanda izitabirwa n’amakipe 16 arimo atatu yo mu Rwanda.

Amakipe yemerewe kuzitabira Tour du Rwanda 2021

Amakipe ane y’ibihugu

• Team Rwanda

• Team Eritrea

• Team Algeria

• Team Ethiopia

Amakipe akina amarushanwa yo ku mugabane/UCI Continental Teams

• Benediction Ignite/Rwanda

• SACA/Rwanda

• Pro-Touch/USA

• Bike Aid/yo mu Budage

• TSG TERENGGANU /Malaysie

• Medellin/Colombia

• Tarteletto-Isorex/U Bubiligi

• Wildlife Generation Pro Cycling

Amakipe y’ababigize umwuga

• Total Direct Energie/France

• Team B&B Hotels/France

• Androni Giocatolli Sidermec/Italie

Amakipe akina amarushanwa akomeye ku Isi/World Tour Teams

• Israel Start-Up Nation/Israel

Uduce tugize Tour du Rwanda 2021

• Agace ka mbere: Tariki ya 2 Gicurasi: Kigali Arena- Rwamagana (ibilometero 115,6)

• Agace ka kabiri: Tariki ya 3 Gicurasi: Kigali- Huye (ibilometero 120.5)

• Agace ka gatatu: Tariki ya 4 Gicurasi: Nyanza- Gicumbi (ibilometero 171,6)

• Agace ka kane: Tariki ya 5 Gicurasi: Kimironko - Musanze (ibilometero 123,9)

• Agace ka gatanu: Tariki ya 6 Gicurasi: Nyagatare- Kimironko (ibilometero 149,3)

• Agace ka gatandatu: Tariki ya 7 Gicurasi: Kigali (KBC)- Kigali (Mont Kigali) (ibilometero 152.6)

• Agace ka karindwi: Tariki ya 8 Gicurasi:Kigali (Nyamirambo)- Mont Kigali ( ITT- ibilometero 4.5)

• Agace ka munani: Tariki ya 9 Gicurasi: Kigali (Canal Olympia)- Kigali (Canal Olympia) (ibilometero 75,3)

Adrien Niyonshuti byavugwaga ko atazatoza ‘Tour du Rwanda’ yagarutse mu Rwanda
Sterling Magnell wigeze kuba umutoza w'Ikipe y'Igihugu yahise yitabazwa muri SACA, azafatanya na Adrien Niyonshuti muri Tour du Rwanda 2021
SACA ni imwe mu makipe ahagarariye igihugu muri Tour du Rwanda uyu mwaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .