00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Académie y’amagare ya Niyonshuti Adrien yahawe inkunga y’ibikoresho (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 2 Nzeri 2021 saa 11:40
Yasuwe :
0 0

Ishuri ry’Umukino w’Amagare “Adrien Niyonshuti Cycling Academy (ANCA)” ryashyikirijwe inkunga y’ibikoresho by’uyu mukino byatanzwe n’Umuryango wo mu Bufaransa “AMITIE CH’TI RWANDA” bizajya byifashishwa n’abana baryitorezamo.

Ku wa Kabiri w’iki cyumweru ni bwo ANCA yakiriye ibi bikoresho birimo imiguru 10 y’inkweto zikoreshwa mu kunyonga igare, imiguru 11 y’inkweto zisanzwe, ingofero 13 z’igare, amagare abiri agezweho, imyenda 36 yo hejuru n’iyo hasi 13.

Umunyamabanga wa “AMITIE CH’TI RWANDA” wazanye ibi bikoresho, Rutaremara Jariel, yabwiye IGIHE ko atari ibi bikoresho gusa bateganya guha iyi kipe kuko hari n’ikindi cyiciro kizakurikiraho.

Yavuze ko uyu muryango ushingiye ku bucuti bw’Abanyarwanda n’abatuye mu gace ka Ch’ti kari mu Majyaruguru y’u Bufaransa ahegereye Umujyi wa Valenciennes.

Ati “Ni byo nashoboye kuzana kubera ko hari gahunda nari njemo, hari imyenda myinshi dufite duteganya kuzabazanira, indi tukazayiha FERWACY ikayisaranganya mu yandi makipe. Dufite imyenda igera muri 300.”

Ubusanzwe uyu muryango wateraga inkunga y’ibikoresho Ikipe ya Les Amis Sportifs y’i Rwamagana ariko ubu watangiye gufasha ANCA kuva Umuryango “AMITIE CH’TI RWANDA” wemewe n’amategeko mu 2014.

Rutaremara yavuze ko uyu muryango utagizwe n’Abanyarwanda gusa ahubwo ko abenshi ari Abafaransa kuko ngo harimo Abanyarwanda babiri gusa ariko akaba ari we wazanye igitekerezo cyo kuwushinga. Umuyobozi wawo ni Erick Fourez akaba ari we ufite ikipe ya Xellis Roubaix Lille Métropole.

Ati “Igitekerezo nanjye nagitekereje nk’Umunyarwanda ngo ndebe icyo nakorera abana bakiri bato ku buryo bakunda siporo y’igare, bakanazamuka kuko icyo gihe igare mu Rwanda ryari ritangiye kumenyekana cyane.”

“Narebye umugabo w’inshuti yanjye [Erick Fourez] turafatanya, dukora umuryango w’abantu bageze ku 10, tubikora kugira ngo dufashe abana. Twakoranye na Adrien [Niyonshuti] kuko Tour du Rwanda igitangira kuba mpuzamahanga ni we Munyarwanda wari uzwi cyane.”

Uretse gufasha ANCA, Rutaremara yavuze ko azagirana ibiganiro na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda “FERWACY”, Murenzi Abdallah, kugira ngo barebe uburyo bakorana n’uyu muryango bityo n’abandi bana bajye bahabwa ibikoresho byabafasha.

Niyonshuti Adrien washinze Ishuri ry’Umukino w’Amagare “ANCA”, yavuze ko yishimiye iyi nkunga y’ibikoresho ryahawe kuko bigiye kongerera imbaraga muri gahunda yo kuzamura abana bafite impano mu mukino w’amagare.

Ati “Twahujwe na Aimable [Bayingana] akiyobora federasiyo mu gihe cyashize, bajyaga baza kudusura, twatangiye imikoranire na bo kuva mu 2013 dutangira iri rushanwa rya Adrien Niyonshuti Cycling Academy i Rwamagana. ”

“Ni ikintu cyiza cyanshimishije, tugize amahirwe uretse no ku ruhande rwa ANCA, no ku yandi makipe tubonye abantu batuzanira ibi bikoresho tudafite biba bikiri bizima bikazamura abana mu ntara byatuma umukino w’igare urushaho gutera imbere cyane. Ndashimira Rutaremara na mugenzi we [Kayumba] birengagije kuzana ibyabo, bakazana ibi bikoresho.”

Ubwo uyu muryango wahaga ANCA ibikoresho ku nshuro ya mbere, wayihaye ibirimo amagare atanu yifashishijwe n’abakinnyi bari gukina amarushanwa akomeye uyu munsi barimo Nsengiyumva Shemu, Niringiyimana Ramadhan, Gashiramanga Eugène na Muhoza Eric.

Académie y’amagare ya Niyonshuti Adrien "ANCA" yakiriye ibikoresho yahawe ku wa Kabiri
Niyonshuti Adrien (ibumoso) na Rutarema Jariel uri mu bagize umuryango “AMITIE CH’TI RWANDA”
Ibikoresho ANCA yashyikirijwe birimo amagare abiri n'ingofero zifashishwa mu masiganwa
ANCA yahawe imiguru 10 y’inkweto zikoreshwa mu kunyonga igare n'imiguru 11 y’inkweto zisanzwe
Hari kandi n'imyambaro abakinnyi bambara hasi n'iyo hejuru
Bamwe mu bana bitoreza muri ANCA mu myambaro bahawe na “AMITIE CH’TI RWANDA”

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .