00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abatuye Umujyi wa Kigali bitabiriye Car Free Day (Amafoto)

Yanditswe na Habimana Sadi
Kuya 23 Gicurasi 2021 saa 11:51
Yasuwe :
0 0

Kuri iki Cyumweru, nibwo abaturage bo mu Mujyi wa Kigali bongeye kwemererwa gusubukura siporo rusange imaze kumenyerwa nka Car Free Day nyuma y’uko yari yahagaritswe kubera ubwiyongere bw’icyorezo cya COVID-19.

Ubusanzwe, ni Siporo rusange ihuza abantu batandukanye buri wese agakora Siporo ashoboye bitewe n’icyiciro cy’imyaka arimo.

Nkuko Umujyi wa Kigali wabitangaje biciye ku rukuta rwabo rwa Twitter, abaturage bo muri uyu Mujyi bongeye gukora Car Free Day.

Gusa kuri iki Cyumweru ho nubwo Car Free Day yakozwe, yakozwe hubahirizwa ingamba zo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, zirimo guhana intera ya metero ebyiri hagati y’umuntu n’undi no gukaraba neza intoki hakoreshejwe amazi n’imiti yica udukoko mbere na nyuma ya siporo

Ni Siporo kandi yitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, Meya w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence n’abandi.

Minisitiri wa Siporo (ubanza ibumoso) Munyangaju Aurore na Meya w'Umujyi wa Kigali (ubanza iburyo) Rubingisa Pudence bari mu butabiriye Car Free Day y'uyu munsi
Ababishoboye bagenda n'amaguru bananura imitsi
Mu mihanda ya Kigali ibinyabiziga byari byahagaritswe hagenda abanyamaguru n'abandi bakora siporo
Abayobozi basanzwe bitabira Siporo ya Car Free Day
Abantu baturutse ahatandukanye bitabiriye Car Free Day
Haba harimo n'abatwara amagare
Haba harimo abafite impano zitandukanye
Abanyamahanga batuye mu Rwanda bitabira Car Free Day
Yanze gusiga umwana we ariko yitabira Car free day
Abakorerabushake bari bahari ngo bakomeze kwibutsa kubahiriza zo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19
Hakorwa Siporo z'ingeri zitandukanye
Abakuze nabo bitabira Car Free Day

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .