Abanyarwanda baba muri Sénégal basangiye na Team Rwanda bashimira abakinnyi uko bitwaye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 Mata 2018 saa 09:46
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda baba muri Sénégal basangiye n’abakinnyi ba Team Rwanda bari bitabiriye ‘‘Tour du Sénégal’’ babashimira uko bitwaye nubwo nta mudali begukanye.

Ikipe y’u Rwanda yabaye iya mbere mu makipe y’ibihugu yari yitabiriye iri siganwa ryari rimaze icyumweru rizenguruka ibice bitandukanye bya Sénégal, iba n’iya gatatu muri rusange mu makipe 12 inyuma ya Sovac - Natura4Ever na Team Embrace The World yo mu Budage.

Mu gace ka nyuma kabaye kuri iki Cyumweru, abakinnyi bazenguruka mu Mujyi wa Dakar ku ntera y’ibilometero 102.4, Uwizeyimana Bonaventure yasoje ari uwa kabiri agerera ku murongo rimwe na Mansouri Islam bakoresheje amasaha 2:36:53, abandi Banyarwanda barimo Uwiduhaye Paul na Byukusenge Patrick baza ku myanya ya 16 na 17, Hadi Janvier aba uwa 23, Munyaneza Didier uwa 30 naho Ukiniwabo Jean Paul René aba uwa 35.

Umunya-Namibia Craven Dan w’imyaka 35 niwe wegukanye isiganwa muri rusange akoresheje amasaha 23:10:00, akurikirwa na Hamza Abderrahmane Mehdi ukinira Sovac - Natura4Ever yo muri Maroc, Umuholandi Rick Nobel aba uwa gatatu naho ku mwanya wa kane haza Umunyarwanda Uwizeyimana Bonaventure.

Hadi Janvier yabaye uwa 18 ku rutonde rusange, Munyaneza Didier aba uwa 20, Uwiduhaye Paul 26, Byukusenge Patrick uwa 30 akurikirwa na Ukiniwabo Jean Paul René wa 31. Nk’ikipe u Rwanda rwabaye urwa gatatu mu makipe 12 yaryitabiriye ruba n’ikipe nziza mu z’ibihugu zose.

Abanyarwanda baba muri Sénégal bakiriye iyi kipe iri kumwe n’Umutoza wayo Sempoma Felix bayishimira uko yitwaye nk’uko Hadi Janvier yabitangarije IGIHE.

Yagize ati ‘‘Baradushyigikiye kuva twatangira irushanwa kandi bitwongerera imbaraga mu mikinire kuko tubona ko twisanga mu bo twahasanze. Turangije isiganwa baradushimiye banezezwa n’uko twagiye twitwara, byari byiza cyane.”

Yakomeje agira ati “Guhura n’abayobozi nka ba Ambasaderi bacu ntako bisa. Iteka batubwira amagambo meza natwe duhorana ku mutima, badusaba kuzamura ibendera ryacu mu bindi bihugu. Nubwo hano tutabashije kuza turi aba mbere ariko twaritanze uko dushoboye.’’

Biteganyijwe ko abagize Ikipe yari ihagarariye u Rwanda muri Tour du Sénégal bazagaruka i Kigali ku wa Gatatu nijoro, basubire mu makipe yabo bakomeze imyiteguro y’Agace ka Kabiri ka Rwanda Cycling Cup 2018, kazakinwa tariki 19 Gicurasi 2018, aho abasiganwa bazahagurukira i Kayonza bagasoreza i Gicumbi.

Abanyarwanda baba muri Sénégal basangiye na Team Rwanda bashimira abakinnyi uko bitwaye
Ikipe y’u Rwanda yabaye iya mbere mu makipe y’ibihugu yari yitabiriye Tour du Sénégal
Abanyarwanda bari baje gushyigikira Team Rwanda mu gace ka nyuma ka Tour du Sénégal
Uwiduhaye Paul wasoje ari uwa 26 ku rutonde rusange muri Tour du Sénégal
Abanyarwanda baba muri Sénégal bafashe ifoto y'urwibutso hamwe na Team Rwanda nyuma y'isiganwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza