Iri rushanwa ryari rigamije gushaka abana bari munsi y’imyaka 20 bafite impano kandi bakunda umukino wo gusiganwa ku magare, ryabereye i Kagagu mu Karere ka Gasabo kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Ukwakira 2016, ryegukanwa na Nayituriki Jean Paul w’imyaka 19 naho mu bakobwa, Ingabire Clementine yanikira bagenzi be.
Uyu musore usanzwe ari umunyonzi utwara imizigo, yakoresheje 1:00’08” ku ntera ya kilometero 44, mu gihe Ingabire uvuga ko inzozi ze ari ukugera ikirenge mu cya Jeanne d’Arc Girubuntu, yakoresheje iminota 54 n’amasegonda 29 ku ntera ya kilometero 22.
Umuyobozi w’ikipe ya Fly Cycling Club, Ntembe Bosco, yatangaje ko iki gikorwa kigamije gufasha abana bafite inyota yo kwinjira mu mukino wo gusiganwa ku magare ari na yo mpamvu abitwaye neza kurusha abandi bagiye gutangira imyitozo n’iyi kipe.
Ati “Harimo abana bazi gutwara igare kandi bakiri bato. Turafatamo 15 tubatoze ku buryo tuzavanamo nka batandatu beza bakomeye bashobora kuvamo abakinnyi bo ku rwego rw’igihugu bazakomezanya n’ikipe yacu. Mu bakobwa bo bose turabafata uko ari batatu kuko bagaragaje ko bashoboye kandi by’umwihariko bakunda uyu mukino.”
Ntembe yanavuze ko nyuma yo kubona umuterankunga kandi ushaka ko bubaka ikipe ikomeye, iki gikorwa cyo gushaka abana bazi gutwara igare ari intangiriro, kuko bishoboka ko bazanagura abandi bakinnyi bakomeye mu yandi makipe ku buryo umwaka utaha bazaba bashobora guhangana n’amakipe nka Benediction y’i Rubavu na Les Amis Sportif y’i Rwamagana zikunda kwiharira ibihembo byose ndetse bashaka no kugira abakinnyi mu ikipe y’igihugu.
Amarushanwa yo gushaka abana bafite impano mu gutwara amagare arasanzwe, ariko ni ubwa mbere ateguwe na Fly Cycling Club yo mu Karere ka Gasabo, akazakomeza kuba buri mwaka.
Iki gikorwa cyitabiriwe n’abana b’abahungu 99 na batatu b’abakobwa baturutse mu gihugu hose.












TANGA IGITEKEREZO