00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakobwa ntibazaha abakinnyi indabo! Impinduka kuri ‘podium’ ya Tour du Rwanda 2021

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 23 Mata 2021 saa 04:14
Yasuwe :
0 0

Bitewe n’icyorezo cya COVID-19, abashinzwe gutegura Tour du Rwanda 2021 bavuze ko mu irushanwa ry’Amagare rizenguruka Igihugu uyu mwaka, abakobwa batazongera guha abakinnyi indabo nk’ibisanzwe. Mu mpinduka zakozwe kandi umubare w’abahemba abakinnyi kuri ‘podium’ uzagabanywa ndetse n’umukinnyi akazajya ajyaho yamaze kwambara umwambaro yatsindiye.

Tour du Rwanda 2021 izaba ku nshuro ya 13 kuva ibaye mpuzamahanga, hagati ya tariki ya 2 n’iya 9 Gicurasi 2021.

Iri rushanwa rizenguruka igihugu mu gihe cy’iminsi umunani, ryari kuba mu mpera za Gashyantare, ariko ryimurirwa muri Gicurasi kubera icyorezo cya COVID-19.

Umuyobozi Mukuru wa Tour du Rwanda, Kamuzinzi Freddy, yabwiye IGIHE ko iri rushanwa rizaba uyu mwaka hubahirizwa ingamba zashyizweho zerekeye gukumira no kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Yavuze ko kandi mbere y’uko Tour du Rwanda ya 2021 itangira, abazayitabira bose bafite aho bahurira n’abakinnyi bazabanza kwipimisha COVID-19, ibizamini bya ‘PCR’.

Ati “Twese, yaba abaturutse hanze n’Abanyarwanda bari imbere mu gihugu tuzaba dusabwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 yashyizweho n’Igihugu, ntabwo Tour du Rwanda ivuze ko amabwiriza avuyeho.”

“Yaba amakipe, abafatanyabikorwa n’abafana, barasabwa kubahiriza amabwiriza. Abegera aho dutangirira irushanwa cyangwa aho turisoreza tuzabasaba ko baba bipimishije COVID-19 na ‘PCR’ iminsi ibiri cyangwa itatu mbere y’uko bagera aho hantu. Tuzahashyira ‘bubble’ ku buryo abahagera ari mbarwa kandi abahagera bafite ibigaragaza ko babyemerewe ndetse bipimishije.”

Abajijwe niba kwipimisha inshuro imwe bihagije mu minsi umunani, Umuyobozi wa Tour du Rwanda yavuze ko ntacyo bitwaye hagendewe ku nama z’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino w’Amagare (UCI).

Ati “Mu mabwiriza dufite ya UCI batubwira ko ku irushanwa nk’iryacu rya Tour du Rwanda ritarenze iminsi umunani, hakenerwa ibipimo by’inshuro imwe gusa, ariko hari andi marushanwa hanze aha arenza iminsi umunani bagapima inshuro ebyiri cyangwa eshatu.”

Ku bijyanye n’abakinnyi bajya kuri ‘podium’ batsindiye imyambaro itandukanye, Kamuzinzi Freddy, yavuze ko uyu mwaka nta ndabo zizatangwa ndetse n’umukinnyi azajya ahajya yambaye uwo mwambaro.

Ati “Wenda Tour de France yahisemo gukuraho abo bakobwa batanga indabo [hasigara umukobwa umwe n’umuhungu umwe], natwe nta ndabo tuzatanga, uretse indabo na kwa kundi mwabonaga umufatanyabikorwa akaza wenda afite icupa cyangwa impano runaka, uyu mwaka ntabwo bizaba byemewe muri Tour du Rwanda. Uretse n’ibyo, n’umwambaro murabizi ko watangirwaga kuri ‘podium’, ubu umukinnyi azajya azamuka awambaye, ni mu buryo bwo kwirinda ko habaho kwegerana no gukoranaho.”

Nubwo indabo zitazatangwa nk’ibisanzwe, hateganyijwe uburyo abakinnyi bagomba guhembwa bazajya bazifata bakazizamukana kuri podium.

Abajijwe niba umubare w’abajyaga kuri ‘podium’ uzagabanuka, Kamuzinzi Freddy, yagize ati “Yego, umubare uzagabanuka, icyo tuzareba cyane ni uko bose bambara udupfukamunwa, icya kabiri basiga intera yemewe n’amategeko, n’igikorwa tukakigira kigufi kuruta uko cyari gisanzwe gikorwa.”

“Twateganyaga ko kuri podium hazajyaho umukinnyi, uhagarariye umufatanyabikorwa, uhagarariye urwego runaka, bagaherekezwa n’abakobwa babiri, urumva ko ari abantu batanu, ariko mwibuke ko podium dufite ifite metero 4x4.”

Yashimangiye ko nta cyahindutse kuri gahunda y’uko abakinnyi bazajya barara i Kigali kuri buri gace k’isiganwa, aho bivuze ko nyuma y’agace ka kabiri kazasorezwa i Huye, bazasubira i Kigali mbere y’uko aka gatatu gatangirira i Nyanza ku munsi ukurikiyeho.

Ibi ni nako kandi bizagenda nyuma y’agace ka kane kazasorezwa i Musanze mu gihe aka gatanu kazatangirira i Nyagatare.

Ati “Nta cyahindutse mu byo twamuritse mu Ugushyingo 2020. Nk’uko mubizi si uko bisanzwe bigenda, ariko uyu mwaka tuzaba dusabwa kurara i Kigali kugira ngo twubahirize ibisabwa na UCI kugira ngo turusheho kwita ku mutekano w’abakinnyi. Abakinnyi bazajya bagenda n’imodoka bava cyangwa bajya i Kigali mbere yo gukina na nyuma yaho.”

Tour du Rwanda ya 2021 yari iteganyijwe tariki ya 21-28 Gashyantare, ariko yimurirwa tariki ya 2-9 Gicurasi 2021 kubera icyorezo cya COVID-19.

Kuri iyi nshuro yayo ya 13 igiye kuba kuva ibaye mpuzamahanga, Tour du Rwanda izitabirwa n’amakipe 16 arimo atatu yo mu gihugu.

Amakipe yemerewe kuzitabira Tour du Rwanda 2021

Amakipe ane y’ibihugu

  • Team Rwanda
  • Team Eritrea
  • Team Algeria
  • Team Ethiopia

Amakipe akina amarushanwa yo ku mugabane/UCI Continental Teams

  • Benediction Ignite/Rwanda
  • SACA/Rwanda
  • Pro-Touch/USA
  • Bike Aid/yo mu Budage
  • TSG TERENGGANU /Malaysie
  • Medellin/Colombia
  • Tarteletto-Isorex/U Bubiligi
  • Wildlife Generation Pro Cycling

Amakipe y’ababigize umwuga

  • Total Direct Energie/France
  • Team B&B Hotels/France
  • Androni Giocatolli Sidermec/Italie

Amakipe akina amarushanwa akomeye ku Isi/World Tour Teams

  • Israel Start-Up Nation/Israel

Uduce tugize Tour du Rwanda 2021

  • Agace ka mbere: Tariki ya 2 Gicurasi: Kigali Arena- Rwamagana (ibilometero 115,6)
  • Agace ka kabiri: Tariki ya 3 Gicurasi: Kigali- Huye (ibilometero 120.5)
  • Agace ka gatatu: Tariki ya 4 Gicurasi: Nyanza- Gicumbi (ibilometero 171,6)
  • Agace ka kane: Tariki ya 5 Gicurasi: Kimironko - Musanze (ibilometero 123,9)
  • Agace ka gatanu: Tariki ya 6 Gicurasi: Nyagatare- Kimironko (ibilometero 149,3)
  • Agace ka gatandatu: Tariki ya 7 Gicurasi: Kigali (KBC)- Kigali (Mont Kigali) (ibilometero 152.6)
  • Agace ka karindwi: Tariki ya 8 Gicurasi:Kigali (Nyamirambo)- Mont Kigali ( ITT- ibilometero 4.5)
  • Agace ka munani: Tariki ya 9 Gicurasi: Kigali (Canal Olympia)- Kigali (Canal Olympia) (ibilometero 75,3)
Kamuzinzi Freddy uyobora Tour du Rwanda yavuze ko mu isiganwa ry'uyu mwaka nta ndabo zizatangwa
Umukinnyi azajya ajya kuri 'podium' yambaye umwambaro yatsindiye
Kuri 'podium' ya Tour du Rwanda hazajya hajyaho abantu batanu gusa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .