Abakinnyi bato batandatu b’umukino w’amagare bagiye kwitoreza mu Bubiligi

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 4 Nyakanga 2018 saa 01:50
Yasuwe :
0 0

Abakinnyi batandatu b’umukino w’amagare bari munsi y’imyaka 18 bagiye kujya kwitoreza mu Bubiligi iminsi irenga 20.

Biteganyijwe ko abo bakinyi barimo batatu b’ikipe ya Fly Cycling Club iterwa inkunga n’uruganda rwa Skol, bazahaguruka mu Rwanda ku wa 5 Nyakanga 2018, bagaruke ku wa 31 Nyakanga.

Bagiye gukora imyitozo muri gahunda zo kuzamura impano z’abakiri bato mu mukino w’amagare ku bufatanye bw’Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Bubiligi.

Uruganda rwa Skol nk’umuterankunga mukuru w’uru rugendo, rwaganiriye n’abanyamakuru, ku wa 3 Nyakanga 2018, rusobanura ko kohereza abo bakinnyi i Burayi bizabafasha kongere impano zabo mu gusiganwa mu magare.

Fly Cycling Club yateguye uru rugendo izajyana n’abo muri Benediction Club n’umwe wa Les Amis Sportif.

Uwari uhagarariye Skol, Benurugo Emilienne, yagize ati “Skol isanzwe ifasha Fly Cycling ariko twahisemo kugira ngo abakinnyi bazajye kwitoreza mu Bubiligi kugira ngo bahindure ikirere bizabafashe kuzamura impano zabo nk’abakiri bato kuko hari n’amarushanwa bazakinirayo.”

Aba bakinnyi bazajya i Burayi mu ndege ya RwandAir, yabishyuriye amatike.

Ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa muri RwandAir, Audrey Kazera, ati “Twe icyo tuzabafasha n’uko ibijyanye n’urugendo ntacyo bazishyura, ikindi twabikoreye kugira ngo tunamenyekanishe ingendo dukorera mu Bubiligi kuko naho turahajya.”

Umutoza wa Fly cycling team, Jordan Matches, yemeza ko uru rugendo ruzafasha aba bakinnyi kuzamura urwego rwabo, binashimangire intego u Rwanda rwatangiye yo gukomeza kuza imbere muri Afrika mu mukino w’amagare.

Yagize ati “Turizera ko uru rugendo ruzaha umwanya abakinnyi wo kwigarargaza ndetse bikanabafasha kuzamura urwego rwabo ku rwego mpuzamahanga kuko hari byinshi bazigirayo.”

Uretse kwitoreza mu Bubiligi, biteganyijwe ko aba bakinnyi bazitabira n’amarushanwa atandukanye agera kuri 11.

Urutonde rw’abakinnyi bazajya mu Bubiligi

1. Jean Eric Habimana(Fly cycling Team)

2. Felicien Hakizimana (Fly cycling team)

3. Jean Baptiste Nsabimana (Fly Cycling team)

4. Jean Claude Nzafashwanayo (Benediction Club)

5. Yves Nkurunziza (Benediction Club )

6. Bernabbe Gahemba ( Amis Sportif)

Umuyobozi wa Fly Cycling Team, Ntembe Jean Bosco
Ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa muri RwandAir, Audrey KazeraUshinzwe kwamamaza ibikoewa bya Skol, Benurugo Emilienne
Ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa muri RwandAir, Audrey Kazera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza