00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakinnyi bafite impano mu mukino wo gusiganwa ku magare bazajya boherezwa muri Israël

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 1 Gicurasi 2021 saa 04:00
Yasuwe :
0 0

Nyir’ikipe y’umukino wo gusiganwa ku magare ya Israel Start-up Nation, Sylvan Adams, yemeye ko abakinnyi b’Abanyarwanda bazajya bagaragaraza impano zihariye bashobora kuzajya boherezwa muri iyi kipe bagafashwa gukarishya no kwagura ubumenyi bwabo.

Ikipe ya Israel Start Up Nation ni imwe mu makipe ari i Kigali, azitabira irushanwa rizenguruka igihugu rya Tour du Rwanda, aho yaryitabiriye ku nshuro yayo ya kabiri kandi ikaba ifite intego yo kwitwara neza muri uyu mwaka.

Umuyobozi mukuru wayo akaba n’umunyemari wihebeye umukino w’amagare, Sylvan Adams, ku wa 29 Mata 2021 yagiranye ibiganiro n’Ishyirahamwe ry’Umukino wo gusiganwa ku Magare mu Rwanda (FERWACY), harebwa uburyo yagira yafasha mu guteza imbere amagare mu Rwanda. Bemeranyije byinshi birimo no gukarishya ubumenyi ku Banyarwanda ndetse no guhana abakinnyi.

N’ubwo ubuyobozi bwa FERWACY bwahise bwohereza iyi kipe gufasha ikipe y’abagore mu mukino wo gusiganwa ku magare iherereye mu Karere ka Bugesera “Bugesera cycling Team”, ariko Perezida wa Ferwacy, Murenzi Abdallah, yemeza ko mu biganiro bagiranye n’iyi kipe harimo guhana abakinnyi ndetse no guteza imbere impano mu mukino wo gusiganwa ku magare.

Yagize ati “Twaraye tuganiriye kandi bafite amateka meza ku Rwanda, kuko Tour du Rwanda ni imwe mu masiganwa yo ku rwego rwa 2.1 yabahaye ikaze, baravuga bati rero icyo cyizere mwaduhaye tugitangira dukwiriye gufashanya kugira ngo tuzamure umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda.”

Yakomeje agira ati “Twaganiriye uko twafatanya mu guhererekanya abakinnyi, umukinnyi w’Umunyarwanda mwiza akaba yajya gukina muri iyi kipe kuko mwabyumvise ko ari ikipe ikina amasiganwa akomeye ku rwego rw’Isi.”

Murenzi yavuze ko kandi ko uretse guhana abakinnyi harimo no guhana ubunararibonye mu batoza, aho abo muri Israël bashobora guhugura abo mu Rwanda, ndetse no kuba abakinnyi b’Abanyarwanda bashobora kujya kwimenyerereza muri Israël cyangwa Abanya-Israël bakaza mu Rwanda. Hari kandi no guhana ibikoresho bigezweho byose bigamije guteza imbere umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda.

Sylvan Adams yavuze ko guteza imbere umukino wo gusiganwa ku magare kuri bo bifite imvano ikomoka ku mateka u Rwanda rwanyuzemo ajya gusa n’ayo Israël yanyuzemo aho ibihugu byombi byanyuze mu bihe bigoye bya Jenoside.

Yagize ati “Kuri twe ni ibintu byihariye kuko twese dufite amateka duhuriyeho nk’ibihugu, kandi twifuza gukoresha imbaraga za siporo mu gukora ibyiza kurushaho. Twifuza kugirana imikoranire irambye mu kubaka ubumwe hagati y’ibihugu byombi.”

“Ndizera ko turi abavandimwe kandi binyuze muri siporo ubucuti bwacu buzarushaho kwiyongera. Kandi twifuza ko twazabona ikipe y’u Rwanda itwara Tour de France [isiganwa rya mbere mu magare ku rwego rw’Isi]”

Ku ikubitiro bahaye ubufasha bw’ibikoresho birimo amagare ndetse n’imirasire y’izuba Bugesera Cycling Team yashinzwe na Gasore Serge agamije guteza imbere umukino wo gusiganwa ku magare mu bagore dore ko ari yo kipe rukumbi muri uyu mukino idashamikiye ku yandi makipe y’abagabo.

Ambasaderi wa Israël mu Rwanda, Ron Adam, yashimiye Gasore ku budasa yagaragaje bwo guharanira iterambere rya buri wese ku Isi, ashimangira ko ubufasha batanze ari ubutumwa bw’ubumwe binyuze muri iyo kipe ya Israel Start-up Nation.

Abana bagaragaje ubuhanga budasanzwe bafite mu gutwara igare
Sylvan Adams uhereye iburyo yashimye urwego Bugesera Cycling Team iriho
Sylvan Adams yishimiye gutwarwa n'umwana ukiri muto wagaragaje impano yo gutwara igare
Ambasaderi w'u Rwanda muri Israel, Ron Adams, yashimangiye ko ibyakozwe ari ubutumwa bw'ubumwe
Ambasaderi Ron Adam yashimiye Gasore Serge ku budasa bwo guharanira iterambere rya buri wese
Banasuye ikigo cy'amashuri aho yijeje ko ashobora kugitera inkunga
Sylvan Adams yemereye Ferwacy guteza imbere umukino wo gusiganwa ku magare
Abakinnyi b'Ikipe ya Bugesera Cycling Team bahawe ibikoresho birimo n'amagare
Abakinnyi ba Israel Start up Nation bahize kwitwara neza muri Tour du Rwanda
Abakinnyi ba Israel Start up Nation bari kumwe n'abakobwa bakina muri Bugesera Cycling Team

Amafoto: Kitoko Jean Chris


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .