Abakinnyi 25 b’ikipe y’igihugu ya RDC baje gukorera imyitozo mu Rwanda

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 29 Kamena 2019 saa 11:23
Yasuwe :
0 0

Itsinda ry’abakinnyi 10 b’ikipe y’igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo y’amagare bari kumwe n’umutoza wabo basesekaye i Kanombe kuri uyu wa Gatanu, aho bagiye gukorera imyitozo mu kigo cya Africa Rising Cycling Center i Musanze bitegura isiganwa rizenguruka igihugu cyabo rya Tour du Congo.

Uretse aba bakinnyi 10 baje n’indege ya RwandAir yageze ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kanombe saa 21:45, hari n’irindi tsinda ry’abakinnyi 15 ryanyuze ku mupaka wa Rubavu n’imodoka, aho baje kwitoreza mu Rwanda mu gihe cy’iminsi 20, kugeza tariki 18 Nyakanga 2019.

Umuyobozi wa Tekinike muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo akaba n’umutoza w’ikipe y’igihugu, Sumbu Masala Matthys Pierre w’imyaka 65 yabwiye itangazamakuru ry’u Rwanda ko bahisemo kuza kwitoreza mu Rwanda kuko ari igihugu gifite imisozi myinshi kandi kikaba kivamo n’abakinnyi bazi kuzamuka.

Ati” Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda ni abavandimwe. Tuje hano ngo twitegura Tour du Congo izaba mu kwezi gutaha. Mufite imisozi 1000, twari kumwe n’ikipe y’u Rwanda muri Cameroun mufite abakinnyi bazi kuzamuka cyane natwe turashaka kubimenyereza abakinnyi bacu babe abakinnyi beza.”

Umwe mu bakinnyi ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Jimmy Mwendo, yavuze ko kwitoreza mu Rwanda nk’igihugu kiri mu bihagaze neza mu magare muri Afurika, bizabafasha kuzamura urwego rwabo mu gihe bitegura isiganwa rizenguruka igihugu cyabo maze bakazabasha kwitwara neza.

Umuyobozi w’ikigo cy’amagare cya Musanze ‘Africa Rising Cycling Center’, Habarurema Ruben yavuze ko ikipe y’igihugu ya Congo yaje kwigira k’u Rwanda bitewe n’aho rugeze mu mukino w’amagare ndetse amashyirahamwe y’umukino w’amagare mu bihugu byombi akaba afitanye umubano ukomeye.

Ati” Baje mu Rwanda kuko rufite aho rugeze mu mukino w’amagare ndetse no mu bihugu bya Afurika nta kigo cy’amagare kimeze nk’icya Musanze gihari. Amashyirahamwe yombi afitanye umubano ukomeye ushyigikiwe n’ibihugu byombi. “

Biteganyijwe ko hano mu Rwanda bazasiganwa muri rimwe mu marushanwa ya Rwanda Cycling Cup 2019 izakomeza tariki ya 6 Nyakanga ubwo abakinnyi bazazenguruka mu Mujyi wa Musanze.

Tour de la RDC izatangira tariki ya 21 Nyakanga ikazitabirwa n’amakipe atandukanye arimo na Benediction Excel Energy yo mu Rwanda iheruka no kwitabira irushanwa rya Tour de Limpopo ryabereye muri Afurika y’Epfo mu kwezi gushize.

Ikipe y'igihugu ya RDC y'amagare yageze mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu, aho ije kuhakorera imyitozo mu gihe cy'iminsi 20
Aba bakinnyi baje kwitegura Tour de la RDC izatangira mu kwezi gutaha
Umuyobozi wa Tekinike muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo akaba n’umutoza w’ikipe y’igihugu, Sumbu Masala Matthys Pierre w’imyaka 65 avuga ko amaze imyaka 25 mu butoza
Umutoza wa RDC Sumbu Masala ari kumwe na Habarurema Ruben uyobora ikigo cy'amagare cy'i Musanze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza