Ab’i Rwamagana bahishiwe udushya muri Rwanda Cycling Cup

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 21 Nzeri 2017 saa 10:00
Yasuwe :
0 0

Isiganwa ry’amagare rigamije gutegura abakinnyi bo mu gihugu imbere, Rwanda Cycling Cup, rirakomeza kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Nzeri abasiganwa bakora umuhanda wa Musanze – Rwamagana ahitezwe ko hazagaragara ihangana ryeruye rya Les Amis Sportif izaba ikinira iwabo na Benediction y’i Rubavu.

Iri siganwa rigiye kuba mu gace karyo ka munani muri 11 tugize Rwanda Cycling yose y’umwaka. Agaheruka kakinwe tariki 09 Nzeri bava i Nyamata bagera i Muhanga ku ntera ya kilometero 150 kegukanywe na Twizerane Mathieu wa Huye Cycling Club for All.

Kuri uyu wa Gatandatu abakinnyi bazitabira iri rushanwa ritegurwa na Ferwacy ku bufatanye na Cogebank na Skol bazahagurukira i Musanze basoreze i Rwamagana banazenguruke inshuro enye ku bakuru bingana n’ibirometero 175.

Abakobwa n’ingimbi bo bazahagurukira ku Kirenge i Rulindo bagere i Rwamagana aho bazazenguruka inshuro imwe hareshya na kilometero 91.

Icyitezwe cyane kuri uyu munsi ni ihangana ry’ikipe ya Les Amis Sportif isanzwe iterwa inkunga na Cogebank ikazaba ikinira mu mihanda ikoreramo imyitozo umunsi ku munsi na Benection Club y’i Rubavu ifite abakinnyi bakomeye nka Patrick Byukusenge, Uwizeyimana Bonaventure na Nsengimana Jean Bosco.

Ntabwo Ndayisenga Valens azakina kubera ko ari muri Shampiyona y’Isi muri Norvège gusa ikipe ye ya Les Amis Sportif izaba igendera ku basore nka Uwizeye Jean Claude na Rene Ukiniwabo.

Nyuma y’aka gace, hazaba hasigaye utundi two tuzaba twihariye kuko tuzakinwa n’abakinnyi bashobora kuzahagararira igihugu muri Tour du Rwanda 2017 izaba mu Ugushyingo.

Harimo agace kazakinwa tariki 21 Ukwakira kazava i Nyanza kajya i Rubavu, tariki 22 Ukwakira hakinwe aka Rubavu-Musanze naho agasoza Rwanda Cycling Cup kakazakinwa tariki 16 Ukuboza nyuma ya Tour du Rwanda, abasiganwa bava i Gicumbi (Rukomo) bagasoreza i Kigali.

Les Amis Sportif izaba ikinira mu rugo yitezweho kwiyerekana
Ndayisenga Valens (imbere) ntabwo azagaragara kubera ko yitabiriye Shampiyona y'Isi
Uwizeye Jean Claude ari mu bahagaze neza mu manota kugeza ubu muri Rwanda Cycling Cup

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza