2017: Niyonshuti arashaka gukabya inzozi zo kwitabira Tour de France

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 19 Werurwe 2017 saa 07:54
Yasuwe :
0 0

Niyonshuti Adrien ukinira ikipe ya Dimension Data y’ababigize umwuga muri Afurika y’Epfo yatangaje ko uyu mwaka wa 2017 ashaka gukabya inzozi ze zo kwitabira bwa mbere rimwe mu masiganwa ya mbere ku Isi Tour de France, Giro d’Italia cyangwa Vuelta a España.

Niyonshuti umaze imyaka hafi umunani muri Dimension Data yahoze yitwa MTN-Qhubeka, yitabiriye amarushanwa atandukanye akomeye, arimo Tour Of Ireland, Imikino ya Commonwealth, Shampiyona y’Isi, imikino ya olempike yahagarariyemo u Rwanda inshuro ebyiri mu 2012 na 2016 n’andi.

Gusa afite inzozi ko yaba n’Umunyarwanda wa mbere ukina umukino wo gusiganwa ku magare wakwitabira amarushanwa yo ku rwego rwa mbere ku isi nka ‘Tour de France’, Giro d’Italia cyangwa Vuelta a España yo muri Espagne.

Aganira na cyclingnews, uyu mukinnyi uvuka i Rwamagana yatangaje ko ashaka gukora cyane uyu mwaka wa 2017 ku buryo azabasha kwitabira rimwe mu masiganwa ya World Tour ikipe ye izajyamo.

Yagize ati “Ni zimwe mu nzozi zanjye mvugishije ukuri. Sinzi iryo nzitabira kuko n’ikipe irimo kugerageza gushaka amanota. Ndimo gukora ibishoboka byose kugira ngo mbe Umunyarwanda wa mbere witabiriye amasiganwa ya mbere ku Isi kandi ndizera ko nzagera kuri iyi ntego.”

Niyonshuti ufatwa nk’urugero rwa benshi mu bakiri bato bakina uyu mukino mu Rwanda yakomeje agira ati “Gukina umukino wo gusiganwa mu Rwanda kimwe no muri Afurika si ibintu byoroshye haba kubona abaterankunga cyangwa amakipe akwifuza. Ni ibintu biza gahoro gahoro.”

Yanavuze ko mu bikorwa by’ibanze amaze kugeraho yishimira harimo ishuri ryigisha abakiri bato uyu mukino yafunguye muri 2012 i Rwamagana. Iri ryafashije bamwe mu bakinnyi bakomeye mu gihugu nka Areruya Joseph, ubu nawe uri muri Dimension Data ya kabiri, Ndayisenga Valens umaze kwegukana Tour du Rwanda kabiri, Girubuntu Jeanne d’Arc n’abandi batandukanye haba mu bakobwa n’abahungu.

Yagize ati “Mu 2012 nafunguye Academy kanjye, kandi byagenze neza kuko nibura buri mwaka ntihabura nk’abakinnyi bane cyangwa batanu bahamagarwa mu makipe y’igihugu yitabira amarushanwa muri Afurika, i Burayi no ku Isi.”

Yakomeje agira ati “Byari ibintu byiza cyane gusa dukeneye n’abandi bantu baza gutera inkunga Afurika ikagaragaza ubuhangange nka Mekseb [Debesay], Merhawi Kudus, Daniel Teklehaimanot muri Tour de France na Natnael Berhane ... muri Afurika dufite abanyonzi beza ariko dukeneye kwiminjiramo agafu.”

Yakomeje agira ati “Biba bishimishije gusiganwa mu masiganwa akomeye ku Isi mfite ibendera ry’u Rwanda ku mwambaro wanjye. Abantu hafi ya bose bamenya ko iryo ari ibendera ry’u Rwanda ndetse bakagerageza kumenya byinshi ku mukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda.

Iyi niyo ntego ya Niyonshuti ufite icyizere ko azitabira amwe mu marushanwa ya Giro d’Italia, Tour de France cyangwa Vuelta a España akomeye ku Isi mu maraushanwa yo gusiganwa ku magare.

Niyonshuti Adrien ukinira ikipe ya Dimension Data muri Afurika y'Epfo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza