00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

NASA muri gahunda yo kohereza icyogajuru ku Kwezi mu 2023

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 24 Gicurasi 2021 saa 09:14
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Abanyamerika gikorera Ubushakashatsi mu Isanzure, NASA, cyatangaje ko mu 2023 kizohereza icyogajuru ku Kwezi, kugira ngo kijye gutegura aho abashakashatsi bazakorera mu mwaka uzakurikiraho wa 2024.

Icyo kigo gisanzwe gifite umushinga wiswe Artemis ugamije kuzageza umushakashatsi w’umugore wa mbere ku Kwezi mu 2024, hakagezwayo n’uw’umugabo bwa kabiri nyuma ya Neil Armstrong na Edwin Aldrin Buzz bahageze ku wa 20 Nyakanga 1969.

Mu gutegura urugendo rw’abo bahanga mu by’isanzure, NASA izohereza icyogajuru cyiswe VIPER mu mpera za 2023, kizaba gifite amatara kikahagendagenda mu gihe cy’iminsi 100 ya hano ku Isi igereranywa n’itatu yo ku Kwezi. Cyateguranywe batiri y’imirasire y’izuba ifite ubushobozi bwo kubika 450 watts.

Dail Mail yatangaje ko icyo cyogajuru kizaba cyoherejwe ngo kijye gushaka ahantu heza abashakasahatsi bo mu 2024 bazashinga ibirindiro n’uduce turimo amazi.

Umuyobozi w’Itsinda rishinzwe Ubushakashatsi bwo kuri uwo mubumbe muri NASA, Lori Glaze, yavuze ko amakuru VIPER izafata azafasha abazoherezwayo kumenya ahantu hatuje bajya ndetse n’aho urubura ruherereye.

Yagize ati “Amakuru tuzahabwa na VIPER afite ikintu gikomeye azafasha abashakashatsi bacu mu kumenya ahantu hakwiye [bakorera] n’ahari urubura ku Kwezi.”

Byitezwe ko VIPER izagwa mu gice cy’Amajyepfo, ikagenda kilometero 20. Umushinga wayo ufite agaciro ka miliyoni 433.5$.

Umushinga wa Artemis witezweho ko nyuma yo kugeza umugore ku Kwezi nk’agashya mu 2024, hazakurikiraho gutuza umuntu kuri uwo mubumbe mu 2028.

Icyogajuru cyiswe VIPER kizoherezwa ku Kwezi mu 2023, mu gutegura urugendo rw'abashakashatsi ba NASA mu 2024
VIPER izagera ku Kwezi mu mpera za 2023

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .