Ikibuye kizagonga isi tariki 5 Gashyantare 2040


Yanditswe kuya 6-03-2012 - Saa 07:45'

Mu mwaka wa 2011 havumbuwe ibuye ryiswe 2011 AG5 ubu rikaba rihangayikishije inzobere n’abashakashatsi mu bumenyi bw’isanzure kuko hari ibimenyetso bigaragaza ko tariki 5 Gashyantare 2040 rizahitana isi.

Muri rusange mu isanzure hari ibibuye bisaga ho gato ibihumbi 560 nk’uko urubuga wikipedia.org rubitangaza, muri byose ntibikunze kugaragaza ibimenyetso byo kugongana n’isi cyane uretse ikiswe 2007 VK184 n’iki twavuze hejuru.

Iki kibuye cyavumbuwe muri Mutarama 2011, i Arizona muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kugeza n’ubu hashyizweho amatsinda menshi ashinzwe kugikurikiranira hafi idakika ku rindi , umunsi ku wundi, amenshi muri yo ni ay’ikigo cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kizobereye mu by’isanzure (NASA).

Ikibuye 2011 AG5 gifite umurambararo wa metero 140, ariko abashakashatsi ntibarabasha kumenya ingano, uburemere n’ibikigize nyabutabire byacyo.

Detlef Koschny wo mu kigo cy’u Burayi cyita ku bijyanye n’isanzure (ESA), mu Ishami rikurikirana imibumbe igaragiye izuba (Solar System) yatangarije ikinyamakuru cyitwa Huffington Post ko imibare igaragazwa kugera ubu ikirimo urujijo.

Foto : astrocosmos2002.blogspot.com

IBITEKEREZO
UBWO NI UBUSHOZI BWIMANA ISUMBABYOSE NTIMUGIRE UBWOBA KUKO NTAMBARAGA CYANGWA UBUHANGA CYANGWA UBWENGE BYASHOBORA GUKURAHO IMIGIMBI YIMANA YACU.IYOBITABA GUTYO ABANTU BABA BARARA NGIYEKWIISI CYERA TURINDWA NIMBARAGA ZIMANA YACU. NTACYOTUZABA NB. ARIKO IMANA ISHAKAKO ABANTU BAYUBAHA BAKAREKA IBIBI BARIKUYIKORERA BAGAKIZWA. IMANA IBAMPERE UMUGISHA AMENA.
Musubize19.05.2012 saa 05:41
enkurunziza
Jyendashakakwibariza igihe.cmo.ko kahariki.ganiro.nijyezekunva.kivu.gakubiremwa.bindi bidasanzwe.bicho boste.simazaduso.banurira.neza.ibyobiremwa.bidasa nzwe.kandi.bimeze.nka.banu.bikba bifitenatekinoroji irenze.iyikiremamunu.murakoze mbayenejyereje igisubizocyanyu
Musubize9.04.2012 saa 08:37
Bucyanamartin
Yemwe bantun b'Imana , ntimugire ubwoba ariya mabuye iyo aguye Imana ihita iyohereza mu nyanja akagwa mu nyanja. Uretse imyaka ishinze myinshi cyane ibuye ryaguye mu mashyamba ya Bresil rikangiza ibidukikije ntarindi riragwa ku butaka ahubwo bigwa mu mazi.
Musubize26.03.2012 saa 03:19
james
ariko ko hari ibuye riherutse kugwa munsi yurugo iwacu nkayoberwa iyo riturutse ubwo ntiwasanga ari muri ayo mabuye muvuga ?narazengurutse hose mbura umuntu waba ariteye, nibaza ko ryavuye kwijuru wenda.murakoze.
Musubize25.03.2012 saa 21:36
kabwana
Ntimukajyire ubwoba kiriya kibuye si ubwambere cyabakiguye kuko hagwabyinshi kandi ntangaruka bizana kereka kiruta isi kiyirusha uburemere.
Musubize12.03.2012 saa 11:57
sylasbrassio
Ubwo nta ngaruka mbi bizagira isi ! Byab a byiza mutubarije ababizi bakaduha ikiganiro ndabona muvugaho utuntu duke nkaho ari ibisanzwe.Murakoze
Musubize10.03.2012 saa 03:06
MAYOMBE

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!