Gutura ku mubumbe wa Mars ntibikiri inzozi

Yanditswe na

Ange de la Victoire Dusabemungu

Kuya 6 Gicurasi 2013 saa 09:32
Yasuwe :
0 0

Impuguke n’abashakashatsi b’Ikigo cy’Abanyamerika gikora ubushakashatsi mu kirere (NASA), ziratangaza ko hari icyizere cyo gutura ku mubumbe wa Mars mu myaka 20 iri mbere.
Kaminuza ya George Washington yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA), ahasuzumirwaga aho ibikorwa by’ubushakashatsi ku gutura ku mubumbe wa Mars bigeze n’uburyo byakongererwa imbaraga, mu nama y’iminsi itatu yateguwe n’iyi Kaminuza impuguke zagaragaje ko mu myaka 20 iri imbere gutura kuri Mars bishoboka.
Iyi nama yitabiriwe (...)

Iyi nama yitabiriwe na Buzz Aldrin wabaye uwa kabiri gukandagira ku kwezi ndetse n’abandi bakozi ba NASA harimo n’umuyobozi wayo Charles Bolden.

Mu mezi ashize, Abanyamerika batandukanye bagaragaje ko bashyigikiye igikorwa kigamije gutura kuri Mars, baniyemeza gutera inkunga ikigo cya NASA ngo kibashe kugera ku ntego kihaye.

Urubuga 7sur7 rutangaza ko ubushakashatsi buherutse gukorerwa ku bantu bagera ku 1,101 bwagaragaje ko 75% byabo bashyigikiye ko ingengo y’imari ya buri mwaka NASA ikoresha mu bushashatsi kuri Mars yakwikuba kabiri. Buri mwaka NASA ikoresha amadolari y’Amerika angana na Miliyari 17 mu bushakashatsi kuri Mars.

NASA ibona 0.5% by’ingengo y’imari ya USA ku mushinga wa Mars, mu gihe mu mwaka w’1960 ubwo hakorwaga umushinga wa Apollo wo kujya ku kwezi NASA yahabwaga amadolari angana na 4% by’ingengo y’imarli y’igihugu.

Umuyobozi wa NASA, Charles Bolden avuga ko igikorwa cyo gutura kuri Mars kibaraje inshinga, ariko umwarimu wa kaminuza ya Stanford witwa Scott Hubbard we avuga ko ibibazo by’ingengo y’imari muri USA bibangamiye imigendekere myiza yo gutura ku mu bumbe wa Mars.

Izo mpuguke za NASA zivuga ko umushinga n’ibikorwa byo gutura kuri Mars biramutse bitangijwe muri iyi minsi mu myaka 20 iri mbere abantu baba bashobora gutura kuri uwo mubumbe.

Umubumbe wa Mars ugiye guturwa mu gihe hageraga ibyogajuru gusa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza