Umunyarwanda wiga mu Bushinwa yatangiye ubushakashatsi ku bundi buryo bwo kubona amashanyarazi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 Kanama 2017 saa 08:01
Yasuwe :
0 0

Umuriro w’amashanyarazi ni imwe mu nkingi mwikorezi z’iterambere ku isi ya none cyane cyane mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere.

Hari uburyo bwinshi buriho bwafasha kubona umuriro w’amashanyarazi harimo ingomero, imirasire y’izuba, nyiramugengeri n’ubundi bugenda bubamo imbogamizi zitandukanye.

Izi mbogamizi zirimo kuba uburyo bumwe bukoreshwa mu kubona amashanyarazi bwangiza ibidukikije ndetse buhenze mu gihe ubundi busaba umutungo kamere u Rwanda rudafite cyangwa uboneka mu bihe bitandukanye by’umwaka.

Umunyarwanda Irakarama Jean Sauveur wiga mu mwaka wa kabiri muri kaminuza ya ‘Nanjing University of Science and Technology’ mu Bushinwa, mu ishami rya ‘Nanomaterials and Technology’ rizwi nka ‘Nanotechnology’, yakoze ubushakashatsi ku buryo budahenze bwakemura ikibazo cy’amashanyarazi mu Rwanda no ku isi yose muri rusange.

Uyu munyeshuri avuga ko igisabwa kugira ngo uyu muriro uboneke ari amazi aho azajya avanwamo ikinyabutabire cya Hydrogen, ubundi kikabyazwa umuriro w’amashanyarazi.

Irakarama avuga ko Hydrogen izakoreshwa mu buryo bufitanye isano n’uko batiri zisanzwe zikora ndetse yemeza ko ubu buryo bushobora kuramba bukanahenduka.

Nk’uko akomeza abisobanura, kugira ngo hydrogen ikurwe mu mazi ibanza gutandukanywa na oxygen hakoreshejwe tekiniki z’ubutabire ziswe electrolysis , ikaba ishobora gukoreshwa nk’isoko y’amashanyarazi.

Irakarama avuga ko ubu bushakashatsi yabukoze kubera abona ko u Rwanda rukeneye uburyo buhendutse kandi butangiza ikirere, mu gihe buzaba bwageze ku musozo, bugatangira kubyazwa umusaruror nta kabuza ko buzafasha mu gukemura ikibazo cy’amashanyarazi.

Yagize ati “ Mu Rwanda nta mutungo kamere uhambaye dufite, ahubwo abanyeshuri twiga Siyansi ni twe dushobora kuba igisubizo cy’ibibazo igihugu gifite dukoresheje umutungo kamere dufite.”

“Ubushakashatsi ndi gukora bujyanye n’uburyo twakoresha hydrogen dukuye ku mazi tukayibyaza amashanyarazi. Ibi bishobotse byakemura ikibazo dufite mu Rwanda kubera ko umutungo kamere ukenewe ari amazi gusa.”

Uyu munyeshuri ahamagarira bagenzi be biga ibijyanye na siyansi n’ikoranabuhanga gushyira imbaraga zabo ku bushakashatsi nk’ubu naho leta n’ibigo byigenga bikaba bisabwa gutera inkunga ubushakashatsi bushakira ibisubizo birambye igihugu n’abagituye.

Ubushakashatsi bwe bugeze ku kigero cya 80% akaba asobanura ko muri Kamena 2018 buzaba burangiye.

Irakarana Jean Sauveur afite icyizere ko muri Kamena umwaka utaha azaba yarangije ubushakashatsi bwe
Igishushanyo kigaragaza inzira Hydrogen ibyazwamo umuriro w'amashanyarazi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza