Umunyarwanda mu bahatanira igihembo mpuzamahanga mu bumenyi n’ikoranabuhanga

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 18 Mata 2016 saa 01:22
Yasuwe :
0 0

Uwineza Clarisse ari mu rubyiruko rufite imishinga ihatanira igihembo mpuzamahanga mu bumenyi n’ikoranabuhanga gitegurwa n’Ihuriro ry’Amerika rishinzwe guteza imbere ubumenyi( AAAS).

Muri iri rushanwa ryiswe GIST Tech I, Uwineza ni we Munyarwanda wenyine urimo, aho ahanganye n’abandi bantu 101 bo mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

Aganira na IGIHE, Uwineza yavuze ko umushinga we uri guhatana witwa ‘Bio Organic Waste Fertilizer’ ugamije kubyaza umusaruro umwanda n’ibishingwe hakorwamo ibintu bitandukanye birimo n’ifumbire.

Ati” Umushinga wanjye uzakemura ikibazo cy’imyanda kitari mu Rwanda gusa ahubwo no ku isi yose. Nyuma yo kubona ko ifumbire y’imvaruganda atari nziza cyane n’uburyo abaturage bakoresha mu gukora ifumbire y’imborerera, naratekereje nsanga nkoresheje ikoranabuhanga nabyaza ibishingwe ifumbire kandi mu gihe kitarenze umunsi umwe.”

Uwineza usanzwe afite ikigo gitanga inama mu bijyanye no kubungabunga ibidukikije no gufasha abahinzi, avuga ko uretse ifumbire, ikoranabuhanga azakoresha muri uyu mushinga we rizatuma abasha no gukora amakara ndetse na gaz ivamo mu gihe biri gukorwa, ikabikwa neza kugira ngo ikoreshwe mu bindi.

Umushinga wa Uwineza ni umwe mu mishinga 102 yagiye mu cyiciro ya kabiri (Semi final) nyuma yo gutoranywa mu mishinga 1075 yari yiyandikishije.

Iyi mishinga yatoranyijwe hagendewe ku kamaro ishobora kugirira abaturage b’igihugu ba nyirimishinga bakomokamo, n’isi yose muri rusange.

Nyuma yo kugera mu cyiciro cya kabiri, umushinga wa Uwineza uri guhatanira kugera mu cyiciro cya mbere ahazatoranywa imishinga 30, ba nyirayo bakabona amahirwe yo kwitabira inama mpuzamahanga ku kwihangira imirimo izabera Silicon Valley muri Leta ya California muri uyu mwaka (Global Entrepreneurshi Summit 2016, GES)

Uwineza ati” Imishinga 30 izatsinda ba nyirayo bazahabwa amahugurwa, ndetse habeho n’umwanya wo gusobanura imishinga yabo. Bazahabwa kandi amafaranga yo gutangira gukora. Abanyarwanda nibo bafite ubushobozi bwo kumfasha gutsinda babinyujije mu kuntora.”

Uwineza akomeza avuga ko gutora byatangiye ku itariki ya 1 Mata, bikazarangira ku itariki ya 1 Gicurasi kandi ko uretse kuba kumutora ari ukumwongerera amahirwe yo kuzatsinda, ni no guhesha u Rwanda amahirwe yo kuba kimwe mu bihugu bigenerwa amahugurwa ku kwihangira imirimo n’umuryango AAAS.

Umuntu yemerewe gutora inshuro imwe ku munsi.

Wabasha kumutora unyuze aha

Uwineza Clarisse arasaba ubufasha bwo kumutora kugira ngo umushinga we ugere mu kindi cyiciro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza