Sobanukirwa Snapchat n’imikorere yayo

Yanditswe na M Moïse
Kuya 19 Kamena 2017 saa 03:44
Yasuwe :
0 0

Imbuga nkoranyambaga zifashishwa mu guhanahana amakuru ziriyongera ubutitsa, kuva kuri Facebook yabaye ikimenyabose igakoreshwa n’abo mu byiciro bitandukanye kuva ku mwana kugera ku musaza w’imvi z’uruyenzi; Twitter ifatwa nk’iy’intiti na Whatsapp yaje ari rurangiza ikigarurira imitima ya benshi, kuri ubu Snapchat nayo yazanye umwihariko ndetse isa n’ihiga izayibanjirije.

Snapchat ni porogaramu ifasha abantu guhanahana amafoto n’amavidewo, afite igihe ntarengwa agomba kumara.

Ubusanzwe kuganira ku mbuga nkoranyambaga byagarukiraga ku kwandikirana amagambo no kohererezanya ibimenyetso bizwi nka “emoji”. Mu 2010 nibwo abasore batatu bigaga muri kaminuza ya Stanford barimo Evan Spiegel, Bobby Murphy na Reggie Brown bashyize hanze porogaramu yabo yo koherezanya amafoto n’amavidewo yitwa Snapchat.

Iyi porogaramu yatangiye yitwa Picaboo, yari igamije gufasha abantu guhanahana amafoto ashobora no guhita asibwa mu gihe runaka, yamuritswe ku mugaragaro kuya kuya 13 Nyakanga 2011. Yaje guhinduka Snapchat muri Nzeri uwo mwaka.

Yatangiye ikorera muri mudasobwa, mbere yuko application yayo ishyirwa no muri telefoni.

Iyi porogaramu ikoreshwa n’abasaga miliyoni 200 ku isi, kuva uyu mwaka watangira nibura ikoreshwa na miliyoni zisaga 161 buri munsi, ndetse umuntu umwe mu bayikoresha akaba ayijyaho ku mpuzandengo y’inshuro 18 ku munsi, ndetse byibura ku munsi umwe hoherezwa ubutumwa (snaps) burenga miliyari eshatu.

Iyi porogaramu ikora muri telefoni za Android n’iza iOS ifasha umuntu gusangiza abamukurikira amafoto n’amavidewo, ishobora kohererezwaho ubutumwa no guhamagarana haba ku majwi gusa cyangwa imbonankubone. Kuri ubu ihanganye bikomeye na Instagram, Facebook Messenger na WhatsApp kuri ubu zose zashyizeho uburyo buzisanisha na Snapchat ibintu byanashoye impaka nyinshi hagati y’izi mbuga.

Telegraph dukesha iyi nkuru itangaza ko Snapchat ifite imiterere yihariye kuko ushaka kuyikoresha nta SIM card akenera, amafoto n’ubutumwa ushyizeho ushobora kuyakuraho igihe ushakiye ndetse ushobora no kwishushanyiriza amafoto ushaka gukoresha.

Muri Mata 2012, Facebook yashatse kugura Snapchat kuri miliyari eshatu z’amadorali ya Amerika, Umuyobozi wayo atera utwatsi ubu busabe.

Iterambere ryihuse rya snapchat ni umwihariko wayo wo gufasha abantu guhererekanya amafoto na videwo mu buryo bworoshye ugereranyije n’izindi ziriho.

Muri iyi porogaramu kandi uhitamo igihe ubutumwa wohereje (Snaps) cyangwa ubwo usangije inshuti (Story) bumara ku rubuga bituma umubare munini w’abayikoresha biganjemo urubyiruko bamaraho igihe kinini kugira ngo hatagira ibibacika.

Gukoresha iyi porogaramu bigusaba kuba ufite telefoni ya Android cyangwa iOS ubundi ukayishyiramo. Niba ukoresha mudasobwa ushyiramo porogaramu igufasha nka Bluestacks, YouWave n’izindi.

Sosiyete yakoze Snapchat, Snap In ifite agaciro ka miliyari 30 z’amadolari; byitezwe ko uyu mwaka izinjiza miliyoni 935.46$ iyakuye kuri Snapchat gusa ndetse mu mpera z’uyu mwaka izaba ikoreshwa n’abasaga miliyoni 85 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Snapchat ni porogaramu ifasha abantu guhanahana amafoto n’amavidewo
Snapchat byitezwe ko uyu mwaka izinjiza miliyoni 935.46$
Umubare munini w'abakoresha snapchat wiganjemo urubyiruko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza