Muri Gashyantare ibuye rinini rizanyura hafi y’Isi

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 24 Mutarama 2018 saa 08:46
Yasuwe :
4 0

Ikigo cy’Abanyamerika gikora ubushakashatsi ku bumenyi bwo mu kirere n’isanzure, NASA, cyatangaje ko hari ibuye rinini rizwi nka astéroïde rizanyura hafi y’isi tariki ya 4 Gashyantare 2018.

Iri buye ryahawe izina rya 2002 AJ129, rizanyura muri kilometero miliyoni 4.2 uvuye ku Isi, ku isaha ya saa yine n’igice z’ijoro. Rizaba rifite umuvuduko wa kilometero 34 ku isegonda.

Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa NASA, hashize imyaka igera kuri 14 abahanga bategereje ko iri buye rifite umurambararo wa kilometero rinyura hafi y’Isi kuko ryavumbuwe mu 2002 n’umuntu wari mu Leta ya Hawaï.

Inararibonye ya NASA, Paul Chodas, yagize ati “Kunyura hafi y’Isi kw’iri buye nta kibazo bizateza. Tumaze imyaka 14 ducunga iri buye, kandi dufite ubushobozi bwo kumenya uko urugendo rwaryo ruzaba rumeze.”

NASA yemeza ko 2002 AJ129 nta mahirwe na make ifite yo kuba yagongana n’Isi ku ya 4 Gashyantare cyangwa ngo hagire irindi rigongana nayo mu myaka 100 iri imbere uhereye none.

Ibuye rinini rizwi nka astéroïde rizanyura hafi y’isi tariki ya 4 Gashyantare 2018

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza