Inzego z’ibanze ku isonga mu gutanga serivisi hifashishijwe ikoranabuhanga

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 8 Kamena 2016 saa 12:08
Yasuwe :
0 0

Bamwe mu baturage usanga bavuga ko badasobanukiwe n’imikorere y’urubuga Irembo ndetse bamwe ukumva bavuga ko utarize amashuri menshi utabasha kujijukirwa no gukoresha ubwo buryo.

Irembo ni urubuga umuturage ashobora kuboneraho serivisi zitandukanye zajyaga zitangirwa mu bigo bya leta yifashishije ikoranabuhanga, rukaba rwarashyizweho mu rwego korohereza abantu kubona serivisi byihuse.

Umuyobozi wa Rwanda online Uwajeneza Clement ari nayo ifitanye amasezerano y’ubufatanye na Leta mu gucunga imikorere y’urubuga Irembo , avuga ko ubu byamaze koroha, ngo kuko hafi muri buri murenge mu gihugu hari abantu bafasha abaturage gukoresha iyo serivisi.

Ati “Twashyizeho abakozi bashinzwe gufasha abaturage ku rwego rw’Umurenge aho mu gihugu hose hari umuntu ku Murenge ufasha abaturage gukoresha izi serivisi, keretse mu Mirenge mike bitewe n’imiterere y’Akarere."

Yakomeje avuga ko kubona serivisi nabyo byorohejwe hifashishijwe ibigo bitandukanye. Ati “Tumaze gusinyana amasezerano n’ibindi bigo bitandukanye nka Mobi Cash, Rwanda Telecenter Network (RTN), Business Development Center, Tigo, MTN, Bank of Kigali kandi aba bafatanyabikorwa bose bafasha umuturage kwaka no kwishyura serivisi nta kindi kiguzi bamusabye bityo bikamugabanyiriza umwanya ndetse no gusiragira hirya no hino bijyana n’imiyoborere myiza."

Nyagahene Pascal uhagarariye ikigo MobiCash akaba ari n’umufatanyabikorwa wa RwandaOnline , nawe yemeza ko mu gufasha abaturage bafite abakozi basaga igihumbi mu Mirenge yose mu gihugu, bafasha abaturage mu gukoresha no gusobanukirwa serivisi z’urubuga Irembo.

Ati “Aba bakozi banakorana na Sacco zose, bityo akaba nta muturage n’umwe uzabura serivisi kuko basanzwe bafasha abaturage muri serivisi zitandukanye.”

Uyu muyobozi avuga ko ubwo buryo bwose bwongera imbaraga zo gufasha umuturage kubona serivisi nziza ko ahubwo abaturage bakwiye gutinyuka bakagana izi nzego zashyiriweho kubafasha.

Kubona izo serivisi, hariho uburyo bwo gukoresha telefoni nta interinet ndetse no gukoresha urubuga Irembo wifashishije internet.

Kugeza ubu wasaba serivisi zisaga 30, ukoresheje telefoni igendanwa udakeneye interineti ukanze *909# cyangwa ukoresheje internet unyuze kuri www.irembo.gov.rw,.

Umuntu abasha gusaba akanishyura serivisi za Leta , maze akajya ku Murenge gufata icyangombwa amaze kubona ubutumwa bumubwira ko icyangombwa cye cy’amaze gukorwa.

Iyo ukoresheje telefoni ugenda ukurikiza amabwiriza ukabasha no kwishyura , ukoresheje MTN Mobile Money, TigoCash , Airtel Money , Bank of Kigali, VisaCard ndetse na MasterCard.

Zimwe muri serivisi zitangirwa ku rubuga Irembo harimo Icyemezo cy’amavuko, Inyandiko y’ivuka, Inyandiko y’uko uri ingaragu, Inyandiko y’Ishyingirwa, Icyemezo cyo kuba warashyingiwe, Icyemezo cy’uko umuntu yitabye Imana, Inyandiko y’uko umuntu yitabye Imana, Kwandukuza umuntu witabye Imana, Ibyapa Binini, Ibitambaro n’Ibyapa bito ndetse n’icyangombwa cy’uko umuntu atakatiwe n’inkiko.

Abafite ibibazo bitandukanye binyuzwa ku murongo utishyurwa ariwo 9099, cyangwa kuri [email protected] no kuri watsapp ukoresheje nimero 0788315009

Uwajeneza Clement (ibumoso) Umuyobozi wa Rwanda Online
Abayobozi b'Imirenge basobanukiwe n'uburyo bwo gutanga servisi hifashishijwe ikoranabuhanga
Abayobozi b'Imirenge yose mu gihugu basobanurirwa imikoreshereze y'urubuga Irembo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza