Imibare iracyafatwa nk’isomo ritinyitse mu mashuri yo mu Rwanda

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 14 Werurwe 2018 saa 07:27
Yasuwe :

Warning: fread(): Length parameter must be greater than 0 in /home/lex94/public_html/ecrire/public/evaluer_page.php(51) : eval()'d code on line 14
3

Ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’isi yose kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Imibare, ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda, bwahamagariye abanyeshuri gukunda isomo ry’imibare buvuga ko ridakwiye gutinywa nk’aho rikomeye ahubwo risaba guhabwa umwanya uhagije.

Umunsi Mpuzamahanga w’Imibare (π-day) wizihizwa buri tariki ya 14 Werurwe, hazirikanwa akamaro kayo muri sosiyete. Mu Rwanda wizihijwe ku nshuro ya mbere ku bufatanye bwa Kaminuza y’u Rwanda n’ibindi bigo bifite aho bihuriye no guteza imbere siyansi.

Uyu munsi waranzwe n’ibiganiro byitabiriwe ahanini n’abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye n’amarushanwa ya siyansi, abayatsinze bakababagenewe ibimembo bitandukanye birimo amadolari 500, amafaranga y’ishuri, IPAD n’amahirwe yo kuzitabira amarushanwa nk’ayo azabera muri Kenya muri Kamena uyu mwaka.

Wari kandi umwanya wo gukangurira umuryango nyarwanda kumva akamaro k’imibare nk’igikoresho gikomeye muri gahunda z’igenamigambi ku nzego zitandukanye nk’uko Umuyobozi wa Koleji y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga muri Kaminuza y’u Rwanda, Dr Ignace Gatare, yabitangaje.

Ati “Ubukungu bw’igihugu, ikoranabuhanga, inganda, ibijyanye n’iby’indege byose bishingiye ku mibare; ni yo ituma tumenya uko dutegura gahunda haba ku rwego rw’igihugu n’ibigo muri rusange. Imibare uzayisanga hose kandi abahanga ku isi hose ni abize imibare.”

Yavuze ko abanyeshuri benshi batinya kwiga imibare bavuga ko ikomera ariko igisabwa ari ubushake no kuyiha umwanya uhagije ndetse ababyeyi na bo bakwiye kumva ko abana babo iyo bize imibare bibafungurira amahirwe menshi.

Umwarimu mu ishami ry’imibare muri Kaminuza y’u Rwanda muri Koleji y’Ubumenyi n ’Ikoranabuhanga, Dr Mpinganzima Lydia, yavuze ko imbogamizi ihari ituma amasomo ya siyansi atitabirwa ku rugero rushimishije ari ukumva imibare nk’isomo ritinyitse kandi rigoye no kutamenya neza uko ishyirwa mu ngiro mu buzima bwa buri munsi.

Dr Mpinganzima Lydia, Umwarimu w'imibare muri Kaminuza y'u Rwanda yavuze ko ukwitinya ari imbogamizi ituma amasomo ya Siyansi atitabirwa

Yatanze ubutumwa ku bakeneye kumenya imibare gutangira hakiri kare kandi bakayiha umwanya uhagije mu myigire yabo.

Ati “Niba ushaka kumenya imibare bisaba ko wicara ugakora imyitozo kuko ntabwo bazayivuga ngo uhite uyumva; mu mibare ntabwo bavuga ngo babinsomeye nabyumvise bisaba ko ukora imyitozo.”

Nibura mu banyeshuri biga mu masomo ya Siyansi (STEM: Science, Technology, Engineering and Mathemathics) muri Kaminuza abagera kuri 80% baba ari abahungu naho abakobwa bakaba 20%.

Ibi bifitanye isano n’imyumvire yo kuva kera ko umwana w’umukobwa ntacyo ashoboye bikagera no ku rwego rwa kaminuza bacyitinya.

Gatete Yvan wiga muri Lycée de Kigali, umwe bu batsinze amarushanwa yari yateguriwe abo mu bigo by’amashuri yisumbuye byigisha Siyansi, yavuze ko Umunsi mpuzamahanga w’imibare ari uw’ingirakamaro ku banyeshuri by’umwihariko no kuri bose kuko imibare idakoreshwa mu ishuri gusa ahubwo ikenerwa mu buzima bwa buri munsi.

Umuyobozi wa Koleji y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga muri Kaminuza y’u Rwanda, Dr Ignace Gatare
Abanyeshuri batsinze amarushanwa ya Siyansi bahawe ibyemezo by'ishimwe n'ibindi bihembo
Umunsi Mpuzamahanga w'Imibare ngo ni umwanya wo gufasha abantu bose kuzirikana ko imibare ari igikoresho cy'ingenzi mu buzima bwa buri munsi
Dr. Marie Christine Gasingirwa (iburyo),umuyobozi mukuru ushinzwe ubumenyi, ikoranabuhanga n'ubushakashatsi muri Mineduc na Dr Muligande Charles, Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y'u Rwanda ushinzwe Iterambere
Abanyeshuri baturutse mu bigo by'amashuri yisumbuye bakurikiye ibiganiro
Abanyeshuri bashishikarizwa gutinyuka imibare bakayiha umwanya uhagije mu myigire yabo
Mu mashuri yisumbuye ngo abakobwa biga Siyansi bajya kungana n'abahungu ariko byagera muri Kaminuza bakagabanuka cyane
Abayobozi mu nzego zitandukanye zifite aho zihuriye no guteza imbere Siyansi hamwe n'abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye bitabiriye ibirori by'Umunsi Mpuzamahanga w'Imibare

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza