Icyizere cy’ukudapfa, aho ubwonko bwa muntu bukora kurusha mudasobwa

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 22 Kamena 2016 saa 09:41
Yasuwe :
0 0

Hagize ukubwira ko ikoranabuhanga ryagufasha gutuma nyuma yo gupfa ukomeza kubana n’abo ukunda nkaho nta cyahindutse mu buzima bwanyu ushobora kumusubiza ko ari ukurota cyangwa akaba ari kukubwira film yabonye.

Ibi ariko birashoboka hamwe n’ikoranabuhanga rikomeje kugenda ritera imbere nk’uko bishimangirwa n’Umunyamerika Dr Michio Kaku, umuhanga mu bumenyi n’ikoranabuhanga.

Uyu mugabo avuga ko ibi bishoboka mu gihe uzaba warafashe imyitwarire yawe yihariye ndetse n’ibyo wibuka (memories) ukabibika muri mudasobwa ku buryo nyuma yo gupfa abo wasize bazaba babasha kugirana nawe ibihe byiza nubwo uzaba utagaragara (Virtual Reality), bashobora kubyinjizwamo mu buhanga buhambaye, mugasangira ibyo bihe mu ntekerezo.

Uretse kuba uzajya ubasha kuvugana n’uwawe wapfuye kandi ngo hazaba hari n’uburyo bazajya babasha kumugarura ku buryo ubasha kumubona (Hologram).

Mu gitabo yise “The Future of the Mind”, Dr Kaku agaragaza uburyo abantu bashobora guhanahana amakuru kandi batari kumwe ahubwo bigakorwa mu buryo bw’ibitekerezo (telepathy) cyangwa gukora indi mirimo itandukanye hakoreshejwe ibitekerezo.

Nubwo ibi bitekerezo bye bisa nk’ibishobora gukorwa muri film gusa, we yahamirije Daily Mail ko nta kabuza iki kinyejana kizajya kurangira byaratangiye gukorwa.

Kaku avuga ko hazakorwa uburyo bazajya bafata ibintu byiza byagusigaye mu mutwe bakaba babiha undi muntu ku buryo yongera akabibamo nkaho biri kuba koko.

Dr Kaku atanga urugero nko ku muntu wagiye gutembera ku mucanga mbere yawe, bagafata ibitekerezo bye bakabigushyiramo nawe ugatangira kwiyumva nk’aho uri muri ibyo bihe.

Akomeza agira ati “Ukumva akayaga keza kaguhuha, ukumva urusaku rw’imivumba, ukajya mu njyana yo gutembera ku mucanga wo ku mazi, uko umuntu wa mbere yumvaga bimeze. Ibi bintu birashoboka cyane, ni uko igihe kitaragera.”

Dr Michio Kaku, umuhanga mu bumenyi n’ikoranabuhanga

Gusa ngo biragoye ko umuntu wese yahita abyiyumvisha mubwenge bwe, ariko ngo imikurire y’ubwonko bwa muntu iri gutera imbere mu buryo budasanzwe.

Akomeza agira ati “Mu gihe gito kiri imbere, turaza guhuza ubwenge bwacu na za mudasobwa, ku buryo tuzabasha kugenzura ibindi bintu nk’umubiri wacu. Tuzashobora gukoresha ibyiyumviro byacu bidasanzwe, tubashe kubika neza ibyo twabonye, ku buryo nk’abantu barwaye Alzheimer iteza kwibagirwa, bazaba bashobora gukanda ahantu ibitekerezo byabo bikisuka.”

Dr Kaku avuga ko mu bihe bizaza internet izasimbuzwa imikorere idasanzwe y’ubwonko, Brain-net, ibintu ibivejuru (aliens) byagezeho, ariko ngo na muntu nicyo cyerekezo arimo.

Akomeza agira ati “Mu kuri mu bihe bizaza, uzaba ushobora kwinjira mu cyumba, ukagenzura mudasobwa zose mu bitekerezo nka Harry Potter.Uzaba ushobora kurasa umuntu, ugahita ubyinjiza mu bwonko bw’undi muntu agatangira kwicira urubanza ko yarashe umuntu kandi ntabyo yakoze.”

Dr Kaku avuga ko nta kabuza ibi byose bigomba kugerwaho mu binyejana bike biri imbere, ndetse akavuga ko bizarema Isi itagira uko isa, aho umuntu azaba ashobora kwishyiramo ibitekerezo by’ibiruhuko no kwiha ubumenyi bushya mu gihe nk’icyo gukanda ahantu hamwe gusa.

Umuntu ashobora kuzajya yishyiramo ibitekerezo by'undi muntu udahari

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza