Havumbuwe umubumbe ufite imiterere nk’iya Jupiter

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 16 Kanama 2015 saa 09:11
Yasuwe :
0 0

Abahanga mu by’ubumenyi bw’ ikirere bavumbuye umubumbe wiswe 51 Eridani b, ufite ireme rikubye inshuro ebyiri uwa Jupiter, utaramara imyaka miliyoni 20, bigaragaza ko ukiri muto.

Abahanga batangaje ko 51 Eridani b wavutse mu myaka 40 ishize nyuma y’izimira rya ‘dinosaurs’ ku Isi. Hashize imyaka miliyoni 66 nk’uko ikinyamakuru Science cyo muri Leta Zunze ubumwe za Amerika cyabyanditse.

Ku mubumbe 51 Eridani b hagaragara Methani nyinshi itarigeze isangwa ahandi, bituma ari wo mubumbe wa mbere ugaragayeho uwo mwuka mwinshi, mu yindi mibumbe ine iwusanganywe mu isanzure harimo na Jupiter.

51 Eridani n’ubwo ikubye kabiri Jupiter, ufite ubushyuhe bucye ugereranyije n’indi mibumbe mishya kuko wo ugeza ku bipimo bya dogere Celsius 426.

Uyu mubumbe ugaragaza ibimenyetso byose bisa n’ibya Jupiter mu bwana bwawo ( mu gihe umaze igihe gito ubayeho ugereranyije n’indi), bishobora kugenderwaho hasobanurwa ko uruhurirane rw’ izuba n’ibirizenguruka kimwe n’iyi mibumbe ibonekaho umwuka wihariye (Planette gazeuse) byabayeho mu myaka miliyari 4.5.

Uyu mubumbe wavumbuye hifashishijwe igikoresho gishya

Uyu mubumbe ngo watahuwe hifashishijwe igikoresho gishya kizwi ku izina rya Gemini Planet Imager, cyangwa GPI, gifite uburyo bushya bwo kuvumbura bene iyi mibumbe.

Umwarimu wigisha ubugenge (Physics) muri Kaminuza ya Stanford muri California, Bruce Macintosh, wayoboye ibikorwa byo kuwuvumbura, yasobanuye ko iki gikoresho gishya, aho kwitegereza inyenyeri hagamijwe kubona igicucu cy’umubumbe uzinyura imbere nk’uko telescope na Kepler, bikorwa, GPI yo igenda ishakisha urumuri rutangwa na bene iyo mibumbe.

Mu mwaka wa 2014, GPI, yashyizwe kuri imwe muri telescope ebyiri za metero 8, ngo zibashe kwitegereza iyi mibumbe mishya izenguruka hafi y’inyenyeri zikiri nto.
Kugeza ubu, GPI yagaragaje ko bene iyi mibumbe igera mu 100.

Urumuri iyo mibumbe itanga rufite intege nke cyane, munsi y’inshuro zisaga miliyoni eshatu ugereranyije n’ urw’ inyenyeri ugaragiye itanga, ariko GPI yo ishobora kubitandukanya mu buryo bworoshye, abahanga babivuga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza