Hagiye gushyirwaho ikigega cyihariye gitera inkunga ubushakashatsi

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 27 Mutarama 2016 saa 06:04
Yasuwe :
0 0

Komisiyo y’igihugu ishinzwe ubumenyi n’ikoranabuhanga (National Commission of Science and Technology-NCST),iratangaza ko hagiye gushyirwaho ikigega cyihariye gitera inkunga abakora ubushakashatsi mu Rwanda, nyuma yo kubona ko ikibazo cy’amikoro adahagije ari imwe mu nzitizi z’ubushakashatsi mu gihugu.

Iyi komisiyo izaba ishinzwe gucunga icyo kigega iri muri gahunda yo kunoza,kumenya imiterere no kumenya uko inkunga izagishyirwamo izaba ingana, kugira ngo ikemure ibibazo bisanzwe bizwi cyangwa byagaragara mu ngamba zo guteza imbere ubumenyi n’ikoranabuhanga.

Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe ubumenyi n’ikoranabuhanga,Dr Ignace Gatare asobanura ko abafite aho bahuriye n’ubushakashatsi ndetse n’abafatanyabikorwa bungurana ibitekerezo ku mikorere y’iki kigega kugira ngo kizagere ku ntego zacyo.

Ati’’Ikigega gishyigikiye ubumenyi, ikoranabuhanga cyangwa ubushakashatsi, ni ibintu bizwi ko mu Rwanda no ku isi gikenewe cyane bitewe n’uko hari ibibazo by’umwihariko biba bijyanye n’ubushakashatsi no guhanga udushya bikeneye inkunga yihariye.”

Gushyiraho iki kigega ,ngo ni uburyo bufatika bwo kubonera abashakashatsi amikoro ahagije kugira ngo bakore akazi kabo neza kandi umusaruro w’ibyo bakora uhuzwe na gahunda z’iterambere mu gihugu.

Biteganyijwe ko iki kigega kizashyirwaho mu ngengo y’imari y’umwaka utaha.
Kugira ngo umuntu abone inkunga muri iki kigega,hazajya harebwa niba ubushakashatsi bwe buhuye na gahunda za Leta zigamije guteza imbere igihugu.

Dr Ignace Gatare,Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe ubumenyi n’ikoranabuhanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza