Bwa mbere mu myaka 43, Nasa yerekanye ifoto y’umubumbe wose w’Isi

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 22 Nyakanga 2015 saa 08:59
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Abanyamerika gikora ubushakashatsi ku bumenyi bwo mu kirere n’isanzure NASA, cyagaragaje ifoto y’umubumbe w’Isi ikurikira indi yaherukaga gufatwa mu 1972.

Iyi foto yafashwe na Camera ifite Megapixel enye yari yashyizwe ku cyogajuru kugira ngo ibashe gufata iyi foto yuzuye y’umubumbe w’Isi uko wakabaye.

Igaragajwe nyuma y’imyaka 43 cyane ko indi yaherukaga kuboneka yafashwe mu 1972.

Bivugwa ko ifite umwimerere udasanzwe bitewe n’ubuhanga yafatanywe kubera iyi camera yashyizwe ku cyogajuru.

NASA yavuze ko kugira ngo hafatwe iyi foto, habanje gufatwa amafoto 10, iya 10 ikabona kuza igaragaza umubumbe w’Isi uko wakabaye.

Iyi foto igizwe n’ibice bitatu byose byashyizwe hamwe kugira ngo ibashe kugaragaza umubumbe wose uko wakabaye no mu byerekezo bitandukanye.

Ifoto nshya yerekana umubumbe wose w’Isi

[email protected]
Twitter: @Tukamwibonerale


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza