Abashinwa bahize kuba bageze kuri Mars bitarenze mu 2020

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 28 Ukuboza 2016 saa 04:54
Yasuwe :
0 0

Gahunda y’u Bushinwa ikomeje gutera imbere cyane mu bijyanye n’ubumenyi bw’ikirere, ifite intego ko bitarenze 2018 iki gihugu kizaba cyageze ku gice cy’ukwezi kititegeye Isi, ndetse bakazagera ku mubumbe wa Mars bitarenze 2020.

Kuri uyu wa Kabiri nibwo ikigo gishinzwe Ubumenyi bw’isanzure mu Bushinwa cyatangaje intego gifite mu myaka iri imbere, aho umuyobozi wungirije wacyo, Wu Yanhua, yavuze ko mu 2020 bateganya kohereza itsinda rizakurikirwa n’irindi rizajya gukusanya bimwe mu bipimo kuri Mars ufatwa nk’umubumbe utukura.

Nk’uko CNN yabitangaje, Wu yavuze ko mu bindi bateganya birimo kujya gukora ubushakashatsi kuri Jupiter nk’umubumbe uruta indi yose no ku nyenyeri zawo.

Ati "Intego yacu nyamukuru ni uko bitarenze 2030, u Bushinwa buzaba ari kimwe mu bihugu bikomeye ku Isi mu bijyanye n’isanzure.”

U Bushinwa bwamaze igihe kinini butarohereza icyogajuru mu isanzure kugeza mu 1970, icyo gihe hakaba hari nyuma y’uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zari zaragejeje umuntu wa mbere ku kwezi. Gusa mu myaka yakurikiyeho, u Bushinwa bwashoye miliyoni nyinshi z’amadolari mu bushakashatsi n’amahugurwa arebana n’isanzure.

Nyuma yo kugeza icyogajuru ku kwezi mu 2003, u Bushinwa busanga ari amayira yaharuwe ku bindi bikorwa by’u Bushakashatsi, ubu bukaba ari igihugu cya gatatu kimaze kohereza amatsinda menshi mu isanzure, nyuma y’u Burusiya na leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Wu yabwiye itangazamakuru ko bakiri gukora inyigo z’ukuntu bashobora kohereza umuntu ku kwezi, ariko ubu bari kwibanda cyane ku uko bakoresha ama robot kurushaho, ku buryo bagera ku gice cy’inyuma cy’ukwezi bitarenze 2018.

Yanashimangiye ko u Bushinwa buri kurushaho gukorana n’ibindi bigo mpuzamahanga bikurikirana ubumenyi bw’isanzure uvanyemo NASA y’Abanyamerika, kuva mu 2011 Sena ya Amerika ikaba yarabujije ikigo cyabo gukorana n’u Bushinwa kubera impungenge z’umutekano w’igihugu.

U Bushinwa nibwo bufite telescope iruta izindi ku Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza