Umubare w’abakoresha telefoni zigendanwa wagabanutseho ibihumbi 300 muri Mata

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 22 Kamena 2017 saa 04:19
Yasuwe :
0 0

Imibare itangwa n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro RURA, igaragaza ko umubare w’abakoresha telefoni ngendanwa wagabanutseho abantu ibihumbi 300, ni ukuvuga 0,32%, kuko wageze kuri miliyoni 8.37 mu mpera za Mata ugereranyije n’uw’abazikoreshaga muri Werurwe bari miliyoni 8.4.

RURA igaragagaza ko bagabanutse bakava kuri 72.88% bakagera kuri 72.65%. Hagati aho umubare w’Abafatabuguzi basanzwe na wo waragabanutse, iri rikaba ari igabanuka rikabije ugereranyije na 79.2% cyangwa miliyoni 8.9 bariho mu Ukuboza 2016.

RURA itangaza ko iyo raporo yakozwe hashingiwe mu mubare rusange w’Abanyarwanda mu 2016 bageraga kuri miliyoni 11.5, nk’uko The New Times dukesha iyi nkuru yabitangaje.

Abiyandikishije kuri serivisi yo kwishyura ibigo by’itumanaho nyuma barazamutse bava ku 115,692 mu mpera za Werurwe bagera kuri 116,879 muri Mata bavuye kuri 8,287,271 mu kwezi kwari kwabanje.

Iki kigo gikomeza gitangaza ko Tigo Rwanda ari yo yagize ukwiyongera kw’abakiliya muri Mata ku gipimo cya 0.11%, kuko bavuye kuri 3,250,460 bagera kuri 3,253,997.

Abakoresha umurongo wa sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda baragabanutse bagera kuri 3,534,489 bavuye 3,555,256 muri Werurwe, bisobanuye ko bagabanutse ku kigero cya 0.58%.

Ikigo cy’itumanaho cya Airtel cyatakaje abagera kuri 0.59% bari bariyandikishije ku murongo wayo kuko bageze kuri 1,587,758 bavuye kuri 1,597,247 bituma kuba ukwezi yatakajemo abakiliya benshi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza