Umubare w’abakoresha telefone ngendanwa wiyongereyeho abasaga 15000 mu kwezi kumwe

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 6 Nzeri 2017 saa 11:18
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu kigenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA) cyatangaje ko umubare w’abakoresha telefone ngendanwa mu Rwanda wiyongereyeho abagera ku 15,491 muri Kamena 2017.

Raporo ngarukakwezi ya RURA igaragaza ko umubare w’abakoresha telefone ngendanwa (abafatabuguzi babarwa mu minsi 90 bayikoresha buri munsi) bariyongereye bava kuri 8,352,941 bariho mu mpera za Gicurasi 2017 bagera kuri 8,368,432 muri Kamena 2017. Iyi mibare yiyongereyeho 0,19% ugereranyije na telefone zari ku murongo muri Gicurasi. Aha ariko habarwa umubare wa simukadi ziri ku murongo kandi umuntu ashobora kugira izirenze imwe mu masosiyete y’itumanho yose akorera mu Rwanda.

Uko kwiyongera kwatumye abatunze telefone mu Rwanda bagera kuri 72.58% bavuye kuri 72.45% muri uko kwezi. Byavuye mu mibare yakusanyijwe mu 2016 bishingiye ku baturage bagera kuri 11, 529,487.

RURA itangaza ko uko kwiyongera kwatewe ahanini n’imikorere myiza y’ibigo bitatu by’itumanaho bikorera mu Rwanda bya MTN, Tigo na Airtel. Byakoze neza muri Kamena ugereranyije n’igihombo cya -0.28 byahuye nacyo muri Gicurasi.

Igiteranyo cya telefone zigendanwa ziri ku mirongo ya Tigo na Airtel bazamutseho 0.29% bagera ku 3,262,099 bavuye ku bafatabuguzi 3,252,765 (kuri Tigo), aba Airtel barazamutse bava ku 1,581,375 bagera kuri 1,586,018 muri Kamena mu gihe MTN biyongereyeho 0.04% bagera kuri 3,520,315 muri Kamena bavuye kuri 3,518,801 bariho muri Gicurasi.

Abafatabuguzi bahabwa amafaranga bakishyura nyuma bavuye ku 118,853 mu mpera za Gicurasi bagera ku 121,195 mu za Kamena 2017, mu gihe abishyura mbere bazamutse bakava kuri 8,234,088 bakagera kuri 8,247,237 mu mpera za Kamena 2017.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza