RURA igiye gukora impinduka mu buryo abantu biyandikishaho Sim Card

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 16 Mutarama 2018 saa 03:44
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura imikorere y’inzego z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA), kivuga ko giteganya gukora impinduka mu buryo abantu biyandikishaho Sim Card za telefoni kuko hari abo usanga banditseho nyinshi cyane batanabizi kandi bishobora kuba intandaro y’ibibazo bitandukanye.

Imibare ya RURA igaragaza ko kugeza ku wa 30 Ugushyingo 2017, telefoni ziri mu Rwanda zari 8 707 584, zari zimaze kugera kuri 75.5% by’Abanyarwanda bose.

Umuyobozi ushinzwe kubungabunga imiyoboro ikoreshwa mu itumanaho na za nimero, Kwizera Georges, avuga ko kuva kwandikisha Sim Card byatangira mu 2013, hari abatareba nimero zibanditseho kandi byongera umutekano wa telefoni y’umuntu.

Mu kiganiro na IGIHE yagize ati “Kugira ngo dukore buno bukangurambaga, hari raporo mu bigo by’itumanaho baduhaye, tubonamo ibibazo by’umuntu ufite sim card 50 cyangwa 100 zimwanditseho, bivuze ngo hari ikintu kitagenda neza.”

“Umuntu aba afite nimero azwiho ariko bareba bakabona umuntu afite nimero nyinshi ntibumve impamvu umuntu akwiye kugira nimero zingana gutyo.”

Umuyobozi ushinzwe kubungabunga imiyoboro ikoreshwa mu itumanaho na za nimero, Kwizera Georges

Zimwe mu mpamvu bikekwa ko zagiye zitiza umurindi icyo kibazo, ni aho ngo nk’abahagarariye ibigo by’itumanaho basabwa umubare runaka w’abakiliya bashya, ugasanga habayeho kubarura sim card batanitaye kureba niba ibyangombwa byabo byuzuye.

Hari n’aho igihe hari indangamuntu imwe babonye, bandikaho nimero nyinshi nyirayo atazi uko byagenze. Mu buryo bwa tekiniki nta telefoni ishobora gukora itanditse, ikibaho ni uko usanga zanditse ku ndangamuntu zitari iza ba nyiri telefoni.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurengera abafatabuguzi, Venerande Mukamurera, avuga ko abatunga sim card nyinshi ku bwende akenshi baba bafite imigambi ihishe.

Yagize ati “Akenshi ni ababa bafite ibintu bihishe inyuma bashaka kuzikoresha. Agashuka nk’abantu akabatwara amafaranga, ya sim card agahita ayibika amezi abiri, nyuma imaze kwibagirana akongera akayifata.“

Mu byaha bishobora gukorerwa kuri telefoni harimo ubushukanyi n’ubwambuzi, gutuka abantu no kubatera ubwoba, ubujura bw’amafaranga, ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge n’ibindi.

Yakomeje agira ati “Hagiye habamo abarengera nk’abo abantu bo ku muhanda bashobora kukwandikaho nka nimero utazi, mugenzi wawe ugambiriye gukora ikibi akaba yayikoresha ikintu ejo ukakibazwa kandi atari wowe.”

“Iyo habaye ikintu hahamagaye nk’umugabo bajya kureba bagasanga telefoni yanditse ku mudamu kandi nta sano afitanye n’uwo mugabo, icyo gihe bashakishiriza ahandi icyaha kikaba kimuvuyeho.”

Gusa ngo n’iyo icyaha kitagufata, inzego zishinzwe umutekano zigukereza mu byo wakoraga hejuru y’ikintu wagombaga kugenzura hakiri kare.

Hateganywa umubare ntarengwa

Mukamurera yavuze ko bateganya kuganira kuri gahunda yo gushyiraho umubare ntarengwa wa sim card umuntu atagomba kurenza yibaruzaho, bitandukanye n’ubu umuntu yibaruzaho nyinshi zishoboka.

Yakomeje agira ati “Impamvu mbere batari babitekerejeho cyane ni uko ufite nka barumuna bawe batarageza imyaka, bataragira indangamuntu, badashobora kwiyandikishaho telefoni, icyo gihe zakwandikwagaho.”

“Kubera ko rero byaje kugaragara ko harimo ibyo bibazo bituruka ku bantu biyandikishaho nimero nyinshi zirenze, ni cyo cyatumye hatekerezwa kuzagera igihe bakavuga bati ‘umuntu ntakwiye kurenza uyu mubare.’”

Kugira ngo umntu amenye nimero zimwanditseho akoresha telefoni agakanda *125* nimero y’indangamuntu ugakanda # agakanda guhamagara zigahita zigaragara.

Iyo asanze nimero runaka atayizi ashaka kuyiyandukuzaho akanda *125*1* nimero ya telefoni ashaka kwiyandukuzaho * nimero y’indangamuntu # agakanda guhamagara, akabona ubutumwa bw’uko igiye kumuvanwaho.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurengera abafatabuguzi, Venerande Mukamurera, avuga ko abatunga sim card nyinshi ku bwende akenshi baba bafite imigambi ihishe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza