Mu Rwanda abasaga miliyoni icyenda bakoresha telefoni ngendanwa

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 3 Nzeri 2016 saa 10:48
Yasuwe :
0 0

Kuva mu 1998 ikoranabuhanga mu itumanaho rya telefoni ngendanwa ribonye izuba mu Rwanda, rimaze kugera ku rwego rushimishije aho buri Munyarwanda yarigize ubuzima bwe bwa buri munsi utarifite agafatwa nk’uwibera mu mwijima cyangwa mu Isi yindi.

Gutunga telefone mu Rwanda byahinduye ubuzima kuko uretse guhamagara, kwitaba no kohereza ubutumwa bugufi zisigaye zinakoreshwa nka Banki mu bikorwa byo kubitsa, kubikuza, kohererezanya amafaranga, utibagiwe n’izindi serivisi zirimo kugura amashanyarazi n’ibindi.

Kubera aka kamaro, ibi byatumye abafatabuguzi bagera kuri miliyoni 9,025,516 mu mpera za Nyakanga uyu mwaka bavuye kuri miliyoni 8,932,108.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA), cyatangaje ko umubare w’abantu bakoresha telefoni mu Rwanda wiyongereye ku kigero cya 1.5% hagati y’impera za Kamena n’iza Nyakanga 2016.

Iyi mibare itangazwa habaruwe abakiriya bamaze nibura iminsi 90 bari ku murongo.

Sosiyete ya Tigo Rwanda niyo yungutse abantu bashya benshi b bagera ku 52,896 bigatuma muri rusange igira abafatabuguzi miliyoni 3,163,436.

MTN Rwanda yungutse 44,426, igira abafatabuguzi miliyoni 4,033,355 bavuye kuri miliyoni 3,988,929 muri Kamena.

Abakiriya ba Airtel Rwanda bo bagabanutseho 4,199 bava kuri miliyoni 1,832,924 bari bafite mu mpera za Kamena bagera kuri miliyoni 1,828,725.

Umukozi ushinzwe ibikorwa by’itangazamakuru muri Tigo, Dadi Niwenjye, yabwiye IGIHE ko ukwiyongera kw’abafatabuguzi muri Nyakanga kwatewe n’abashyitsi bagiye baza mu gihugu baba abitabiriye inama n’abaje mu biruhuko, ariko byose bigashingira ku mitangire ya serivisi.

Yagize ati “Kubitaho bidasanzwe tukabasanga ku kibuga cy’indege, kugabanya ibiciro byo guhamagara i Burayi, guhamagaza igiciro kimwe waba uhamagaza Tigo ku yindi mirongo, internet nyinshi kandi yihuse ya 4G kuri telefoni byatumye biyongera.”

Muri rusange abagura amafaranga yo gukoresha muri telefoni zabo mbere [pre-paid] bavuye kuri miliyoni 8,827,923 bagera kuri 8,917,287. Abishyura nyuma [post-paid] nabo bavuye 104,185 bagera 108,229.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza