Kwamamaza

MTN yatangije serivisi zo kwakira ibibazo by’abakiliya ku bigo bito n’ibiciriritse

Yanditswe kuya 24-08-2016 saa 17:40' na Mukaneza M.Ange


Ni kenshi uhamagara mu kigo cy’ubucuruzi wifuza gusaba serivisi cyangwa kubaza icyo udasobanukiwe ugasanga nimero wahawe ntiri ku murongo cyangwa irahuze ndetse hakaba nubwo uwo uhamagaye usanga adafite ubushobozi bwo gukemura ikibazo cyawe.

Nubwo iki kibazo gikunze kuba ku bigo by’ubucuruzi biri mu ngeri zose iyo bigeze mu bigo bito n’ibiciriritse kirushaho gukomera kuko usanga bidafite ubushobozi bwo gushyiraho ishami rifite abakozi bahoraho bitaba bakanasubiza ibibazo by’abakiliya (call center) kuko bihenze cyane.

Ibi ariko birasa n’ibigiye kuba amateka kuko Ikigo cy’itumanaho MTN Rwanda cyashyizeho serivisi za call center zigenewe ibigo by’ubucuruzi bito n’ibiciriritse (Business Call Assist).

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 24 Kanama 2016, Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubucuruzi muri MTN, Norman Munyampundu yavuze ko abacuruzi bazajya bakoresha iyi serivisi bazabasha kwitaba, kwakira ubutumwa, gusubiza ibibazo by’abakiliya nk’uko bisanzwe bigenda ku bafite call center kandi bitabasabye kugura igikoresho icyo ari cyo cyose.

Yakomeje agira ati” Kutabasha kwitaba umukiliya n’ikibazo gikomeye, ariko hamwe n’iri koranabuhanga ibigo bito n’ibiciriritse bizabasha kugumana abakiliya babyo no kubashimisha, gukurura abashya no kwagura ubucuruzi bwabo ari na ko barushaho gukorana na bo bya hafi kandi badahenzwe.”

MTN ivuga ko gukoresha ubu buryo ku bigo bizatuma abacuruzi bato n’abaciriritse babasha kongera umusaruro wabo kandi badahenzwe ndetse n’abakiliya bakanyurwa na serivisi bahabwa.

Ngirabega Jean Bosco ukuriye koperative ikora ubuhinzi bw’imboga mu karere ka Kicukiro yakiriye neza iyi serivisi ya Business Call Assist avuga ko hari ubwo umukiliya yahamagaraga nimero runaka agasanga nyirayo adafite umwanya ugasanga ntabashije kumwakira.

Yakomeje avuga ko hamwe n’iyi serivisi nta mukiliya uzongera kubacika kuko isaha n’isaha azajya abona umwitaba akamusubiza ibyo yifuza kumenya byose.

Ese Business Call Assist ikora ite?

Aho Business Call Assist itandukanira na call center isanzwe ni uko yo idakenera abakozi bahoraho cyangwa ibindi bikoresho bihambaye, uretse telefoni igendanwa kandi iri ku murungo wa MTN.

Salma Habib, Umuyobozi mu ishami ry’ubucuruzi muri MTN yavuze ko ikigo cyibyifuza kizajya kiyandikisha muri ubu buryo, gihabwe nimero abakiliya bazajya bahamagaraho.

Ikigo kandi kizanatanga nimero z’abakozi bacyo bashobora bashobora gusubiza ibibazo by’abakiliya no gutanga serivisi zitandukanye.

Nk’uko umuntu ahamagara kuri nimero ya call center ya MTN, bakagenda bamuha amahitamo atandukanye(options) ni na ko bizajya bigenda igihe ahamagaye nimero y’ikigo gikoresha Business Call Assist, mu gihe uwo ashaka atabonetse, azahabwa undi umwitaba cyangwa se aba yasiga ubutuma bw’amajwi(Voice message).

Ukenewe azajya abibona kuri telefoni ye igendanwa ndetse abashe kubona raporo y’abamuhamagaye abe yanabasha kubika nimero zabo igihe yumva ari ngombwa.

Ikindi ni uko igihe umukiliya ahamagaye abantu barenze umwe bashobora kubibona kuri telefoni yabo, ufite umwanya akaba ari we witaba.

Ikigo kandi gishobora guhitamo kujya kishyura amafaranga abakiliya bahamagaye bakoresheje (reverse billing).

[email protected]


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Wednesday 28 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved