Samsung yahagaritse igurishwa rya telefone za Galaxy Note 7 kubera ibibazo bya batiri zazo

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 3 Nzeri 2016 saa 08:47
Yasuwe :
0 0

Kuri uyu wa Gatanu, uruganda rwa Samsung rwo muri Koreya y’Epfo rukora ibikoresho bikunzwe cyane by’itumanaho, rwahagaritse kugurisha telefone zigezweho za ‘Galaxy Note 7’ nyuma y’amakuru agaragaza ko batiri zazo zishobora guturika.

Umuyobozi mukuru w’uru ruganda ruza mu myanya ya mbere ku isi mu gukora telefone nziza kandi zigezweho ‘Koh Dong-Jin’ yatangarije AFP dukesha iyi nkuru ko vuba bidatinze, bagiye gutanga izindi telefone ku bari baraguze izo mu bwoko bwa Samsung Note 7 mu rwego rwo kubashumbusha.

Yagize ati ‟Twakomeje kubona raporo nyinshi zivuga ku guturika kwa batiri za telefone za Samsung Note 7, zageze ku isoko kuya 19 Kanama, ubu bikaba byemejwe ko zasanganywe ikibazo muri bateri bikadutera kuba tuzihagaritse.”

Ubu Samsung yari imaze kugurisha izigera kuri miliyoni mu bihugu bya Koreya y’epfo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, muri zo 24 basanze zifite ibibazo bya batiri.

Kuva mu kwezi gushize, abantu batagira ingano bakoresha izi telefone za Samsung Note 7 bagiye bashyira amafoto n’amashusho ku mbuga nkoranyambaga bagaragaza uko zagiye zifatwa n’umuriro ku buryo butunguranye.

Samsung yahagaritse izi telefone imbere mu gihugu, inasubika gahunda yari ifite muri uku kwezi yo kuzohereza mu bihugu byinshi by’u Burayi harimo n’u Bufaransa, mu rwego rwo gukemura ikibazo ziri guteza.

Samsung imaze kugurisha telefone miliyoni zo mu bwoko bwa Galaxy Note 7

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza