Imyaka 25 irashize SMS ya mbere yoherejwe

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 4 Ukuboza 2017 saa 09:36
Yasuwe :
0 1

Abantu bagera kuri 80% by’abatunze telefoni bohererezanya ubutumwa bugufi, ubu buzwi nka SMS ni ukuvuga Short Messaging Service mu rurimi rw’icyongereza.

Ubu butumwa bwoherezwa hifashishijwe telefoni, mudasobwa, n’ibindi bikoresho by’itumanaho. Mu myaka ya 1870 nibwo telefoni yahimbwe gusa ubutumwa bugufi ubu twita SMS ntibwahise butangira kohererezwanya kubera ikoranabuhanga ryari ritaratera imbere.

SMS ya mbere yoherejwe tariki 2 Ugushyingo 1992. Icyo gihe yoherejwe n’umusore w’umwenjeniyeri wari mu igerageza witwa Neil Papworth. Igitangaje, ubutumwa bwa Neil wari ufite imyaka 22 ntibwoherejwe hakoreshejwe telefoni nkuko tubibona ubu, ahubwo yifashije mudasobwa.

Uyu musore yoherereje ubutumwa uwari umuyobozi muri sosiyete ya Vodafone, Richard Jarvis. Ubwo butumwa bwagiraga buti “Noheli Nziza”.

Igitekerezo cyo koherezanya ubutumwa bugufi cyavutse mu mwaka wa 1984 ubwo Umudage Friedhelm Hillebrand yatekerezaga uburyo abantu bazajya bohererezanya amagambo, imibare n’ibindi hifashishijwe telefoni.

Hillebrand yashakaga ko ubu butumwa butaba burengeje inyuguti cyangwa imibare 160.

Mu mwaka wa 1993, sosiyete ya Nokia nibwo yahise itangiza uburyo bwa SMS muri telefone zayo, ubukoresha atemerewe kurenza amagambo 160. Mu mwaka wa 1999, ubu buryo bwatangiye gkoreshwa no ku yindi mirongo ya telefone ari nabwo hakorwaga udushushanyo (emojis) twa mbere umuntu ashobora kohereza muri SMS, dukorewe mu Buyapani.

Mu myaka ya za 2000 abatunze telefone icyo gihe barabyibuka. SMS zaroherejwe karahava dore ko ari nazo zari zihendutse ugereranyije no guhamagara. SMS zaje gukomwa mu nkokora n’iterambere rya Facebook, WhatsApp na Messenger zazanye uburyo bwo kwisanzura, umuntu akandika ibimurimo byose akohererza mugenzi kandi mu kanya nk’ako guhumbya, ku giciro gito cyane.

Ikinyamakuru Mirror cyatangaje ko mu mwaka wa 2013 ku isi hoherejwe SMS tiliyari 8.16, mu mwaka wa 2015 hoherezwa tiliyari 8.30 mu gihe mu mwaka wa 2017 hamaze koherezwa SMS tiliyari 7.89.

Abashakashatsi bavuga ko umwaka wa 2017 ushobora kurangira ubutumwa bwo ku mbuga nkoranyambaga bwoherejwe bungana na tiliyari 32 ugereranyije na tiliyari zisaga 7 za SMS zizoherezwa.

Mu bihugu nka Finland, Suède na Norvège bakoresha ubutumwa bugufi cyane kurusha ahandi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza