Ibyihariye kuri telefoni za Infinix zikomeje gukundwa ku isoko ry’u Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 Mutarama 2019 saa 11:00
Yasuwe :
0 0

Sosiyete Infinix ikora telefoni zigezweho n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga, imaze kuba ubukombe ku isoko ry’u Rwanda by’umwihariko, aho telefoni zayo zayobotswe na benshi.

Kuva telefoni za Infinix zakwinjira ku isoko ry’u Rwanda mu 2017, imaze gusohora nyinshi kandi zakunzwe cyane bitewe n’imikorere yorohereza buri wese.

Zifite ibyiza byinshi uhereye kuri batiri zazo zirambana umurimo, camera zikora neza kandi zikoze mu buryo zigaragara.

Mu gihe zikomeje kwifuzwa na benshi ku isoko, ni nako abakiliya bakomeje kwibaza ku mwihariko zifite mu bijyanye na telefoni zigezweho muri iki gihe, ibiciro n’aho bazisanga haboroheye.

Telefoni za Infinix ziri ku isoko ziboneka mu moko atanu, Smart, S, HOT, NOTE na ZERO kandi buri cyiciro nacyo wasangamo telefoni zitandukanye bitewe n’ubushobozi bwa buri imwe n’ibiciro byazo.

Nka telefoni za Infinix za ZERO, usangamo telefoni za ZERO5 na ZERO5pro zitandukanira ku bushobozi zifitemo bwo kubika ibintu byinshi.

Telefoni za ZERO5 zifite ububiko bwa RAM ya Gigabytes 6 n’ububiko bwa Gigabytes 64 ushobora kubikaho ibintu byose wifuza. Zigurishwa 295 000 Frw.

Ku rundi ruhande, telefoni za ZERO5pro zifite RAM ya 6GB n’ububiko bwa 128 GB, zigurishwa 332 000Frw.

Infinix kandi ifite telefoni za NOTE; ziri mu bwoko butandukanye bwa NOTE 5 STYLUS, NOTE 4 na NOTE 4 PRO.

Telefoni ya NOTE 5 igezweho kandi yifashisha porogaramu z’ikoranabuhanga ifite ububiko bwa Gigabyte 32 na Ram ya Gigabyte eshatu. Ifite ikirahuri kigaragaza amashusho neza. Ku isoko iboneka ku giciro cya 178 000 Frw.

Iyi sosiyete yanazirikanye telefoni za S ku bakunda gufata ‘selfie’. Abakunda gufata amafoto y’urwibutso S3 na S3X ni igisubizo kirambye.

Telefoni za S3X zifite RAM ingana na Gigabyte 3 mu gihe ububiko bwayo ari Gigabytes 32. Zifite ikirahuri na camera byiza. Ku isoko ziri ku giciro cya 174 000 Frw.

Telefoni yaciye agahigo ku isoko ni iya HOT, ni yo yaguzwe cyane mu 2018. Ubu bwoko bufite telefoni zirimo HOT 6X, HOT 6 PRO, HOT 6, HOT 5 na HOT 5 LITE.

Dufashe nka Hot 6x ifite ikirahuri kingana na cm 15,7 kandi gikozwe mu buryo butuma amashusho agaragara neza (High Definition), camera y’imbere ifite Megapixel 8 kandi ikoresha porogaramu ya Face++ ituma ibasha gufata ‘selfie’ zisukuye.

Telefoni ya Infinix Hot 6x ifunguzwa isura, inafite camera ebyiri z’inyuma zifite Megapixel 13. Igurishwa 127 500 Frw.

Ubundi bwoko bwa telefoni za Infinix zigaruriye imitima ya benshi ni ubwa Smart. Telefoni ya Smart 2 ifunguzwa igikumwe cyangwa isura ya nyirayo. Ni yo ihendutse ku isoko kuko iri ku giciro cya 95,000 Frw.

Infinix ifite inkomoko muri Hong Kong aho yashingiwe na Transsion Holdings mu 2013. Ifite amaduka menshi mu Mujyi wa Kigali, inabarizwa i Musanze, Rubavu, Huye, Muhanga na Rusizi. Ibicuruzwa byayo biri no mu maduka yose 39 ya Airtel mu gihugu hose.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza