Kwamamaza

Ibigo by’itumanaho ntibirashobora guhuza serivisi zo guhererekanya amafaranga

Yanditswe kuya 22-08-2016 saa 11:06' na Mukaneza M.Ange


Nubwo u Rwanda rushyirwa mu bihugu bya mbere muri Afurika bibasha guhuza serivisi zijyanye n’itumanaho, haracyagaragara imbogamizi zijyanye n’ibikorwaremezo zituma guhuza serivisi zo guhererekanya amafaranga hagati y’ibigo by’itumanaho bitaragerwaho uko bikwiye.

Raporo iherutse gushyirwa hanze n’Ikigo gihuza ibigo bitanga serivisi z’itumanaho(GSMA) yagaragaje ko u Rwanda, Tanzania na Madagascar ari byo bihugu byo muri Afurika bigerageza guhuza serivisi zo guhererekanya amafaranga hifashishijwe telefoni igendanwa(mobile money interoperability).

Ni mu gihe ariko umushinga wo guhuza serivisi zo guhererekanya amafaranga watangijwe umwaka ushize utigeze ugaragaramo MTN Rwanda yatanze impamvu zo kuba ikiri kwagura serivisi zayo zijyanye na Mobille Money.

Airtel na Tigo ni byo byabashije igerageza ry’amezi atandatu byemerera abafatabuguzi babyo kohererezanya no kwakira amafaranga.

Umuyobozi ushinzwe itangazamakuru muri Tigo, Sunny Ntayombya yabwiye The Easterafrican ko atagira icyo avuga ku bijyanye n’uyu mushinga kuko bakiri mu igerageza.

Mu gihe hataramenyekana igihe igeragezwa rizarangirira kugira ngo abakoresha imirongo y’itumanaho itandukanye babashe kohererezanya amafaranga, MTN Rwanda ivuga ko ikibazo cy’ibikorwaremezo bihenze kiri mu bikibangamiye iyi gahunda.

Umuyobozi ushinzwe Mobile Money muri MTN Rwanda, Arthur Rutagengwa yavuze ko ibigo bibiri by’itumanaho byatangiye igerageza ry’uyu mushinga bihuza imirongo yabyo binyuze mu kigo R-Switch ariko hakaba hari kuganirwa ku mikoranire na Ericsson na Banki nkuru y’igihugu kugira ngo barebe ko haboneka ikindi cyuma (switch) cyunganira igisanzwe kibahuza.

Yakomeje avuga ko nubwo hari abashinja MTN kutemera ko abakiliya bayo bajya muri iyi gahunda yo kohererezanya amafaranga n’abari ku yindi mirongo, isanzwe ikorana n’amabanki n’ibindi bigo bitandukanye mu gutanga izi serivisi.

MTN ihamya ko gukorana n’amabanki bose babyungukiramo kuko bazi kandi bumva uko isoko rihagaze.

GSMA [raporo]yo ihamya ko nubwo guhuza serivisi zo kohererezanya amafaranga hagati y’ibigo by’itumanaho bihenze, inyungu iboneka nyuma ari nini ugereranyije n’ayo baba batanze.

Iyi gahunda kandi yitezweho kuzamura umubare w’abagera kuri serivisi z’imari ariko batabasha kugera muri banki.

Imibare ya Banki Nkuru y’igihugu igaragaza ko Umubare wa konti zo kohererezanya amafaranga wazamutse cyane kuko wavuye kuri miliyoni 1.5 mu Ukuboza 2012 ukagera kuri 7.7 mu Ukuboza 2015.

Amafaranga yahererekanyijwe na yo yavuye kuri miliyoni 22 agera kuri miliyoni 168, ni mu gihe umubare w’abahagarariye ibigo by’itumanaho (agents) wavuye ku 3 085 ugera ku 40 467.

[email protected]


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Friday 30 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved